Tanzania: Umugambi w’Ishyaka CCM mu gushaka kwiba amajwi mu matora watahuwe
- 19/10/2015
- Hashize 9 years
Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu gihugu cya Tanzania CHADEMA, ryatahuye amayeri azakoreshwa mu ijoro ry’amatora ryo kuwa 24 Ukwakira 2015 aho hazaba hatorwa uzasimbura Jakaya Kikwete Perezida w’iki Gihugu.
Ishyaka riri kubutegetsi CCM biravugwa ko rizakoresha uburyo bwo gutanga amafaranga mu baturage, kugira ngo buzacye batora abakandida bishyaka CCM. Ibi byatangajwe n’umukandida w’ishyaka rya CHADEMA Edward Lowassa kumunsi w’ejo ubwo yari muntara ya Mbeya ubwo yakirwaga n’ isinzi ry’abantu, bamweraka ko bamushyigikiye, Mu ijambo rye Lowasa yavuze ko : “uburyo bwose ishyaka CCM rikoresha bwo kuzatanga amafaranga bayaha abaturage ngo bazatore umukandida wabo John Magufuri, ko byose babizi, bityo ko mu ijoro rishyira iry’amatora ryo kuwa 24 Ukwakira 2015, bazakora amarondo mugihugu hose hari abarwana shyaka ban CHADEMA murwego rwo kuburizamo icyo gikorwa gifatwa nk’ubujura bwo gushakisha amajwi.
Lowassa yashimangiyeko uyumwaka CCM igomba kuva kubuyobozi,ikindi ni uko urwego rwa Polisi rwazamuriwe agahimbaza musyi, (Prime) ava ku bihumbi 180.000 by’amafaranga y’u Rwanda kugera kuri 300.000 bizabafasha mugushyigikira ishyaka CCM, Tubibutse amatora ateaganijwe ku cyumweru tariki 25 Ukwakira 2015.
Abakandida bahabwa amahirwe menshi yo kutobora icyo gihugu cya Tanzania no babiri aribo John Magufuri wo mu ishyaka riri kubutegetsi rya CCM, hamwe na Eduard Lowassa, nawe wa vuye muri iryo shyaka nyuma y’uko ryanze kumutora nk’umukandida ngo azarihagararire mu matora,Agahita ajya mu ishyaka ritavuga rumwe na CCM ariryo CHADEMA rigahita rimutangaho umukandida kumwanya w’umukuru w’igihugu, doreko ba muziho umuhate n’ubunyanga mugayo mumikorereye.
Yanditswe na Mkubwa Bagabo John/Muhabura.rw