Tanzania: Miliyoni 146 nizo zizahembwa uzatsinda irushanwa rya Miss East Africa

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 01/09/2021
  • Hashize 3 years
Image

Dar es Salaam. Amarushanwa ya Miss East Africa 2021 yatangiye guhamagarira abakandida bose babishoboye kwitabira no guhatanira ibihembo bya miliyoni 146.

Isosiyete ishinzwe gutegura iki gikorwa Rena Events Limited yavuze ko aya marushanwa azaba ku ya 26 Ugushyingo uyu mwaka, i Dar es Salaam akazitabirwa ni bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ndetse nibindi bihugu byemeje ko bazitabira.

Perezida wa Rena Events, Rena Callist, yatangaje ko uwatsinze aya marushanwa azahabwa igihembo cy’imodoka ya Nissan Xtrail igezweho ifite agaciro ka miliyoni zirenga 100.

Yongeyeho ko “Uzatsinda ku mwanta wa kabiri azegukana miliyoni 11 z’amafaranga y’u Rwanda naho uwatsinze kumwanya wa gatatu agahabwa miliyoni 5. Hazabaho kandi ibihembo byinshi bitandukanye ku bitabiriye iri rushanwa bifite agaciro ka miliyoni 20.”

Callist yavuze ko Tanzaniya izakira ibirori kandi avuga ko ibindi bihugu byemeye ko bizitabira iryo rushanwa birimo nka Kenya, Uganda, u Rwanda, u Burundi, Sudani y’Amajyepfo, Etiyopiya, Eritereya, Djibouti, Somaliya na Malawi.

Callist ati: “Iri rushanwa rizajya ryerekanwa imbonankubone kandi rirebwe n’abantu barenga miliyoni 300 binyuze kuri televiziyo no ku mbuga nkoranyambaga. Tanzaniya izungukira muri iri rushanwa mu guteza imbere ubukerarugendo.”

Callist yavuze bimwe mu bisabwa abakandida bifuza kwitabira ayo marushanwa arukuba ari abenegihugu bo mubihugu byemerewe bafite hagati y’imyaka 18-26, ubushobozi bwo kuvuga neza ndetse bujuje ubwiza busabwa abifuza kwitabira amarushanwa buzuzuza impapuro zizaboneka kurubuga rwa internet.

Visi perezida w’iyi sosiyete itegura iri rushanwa, Jolly Mutesi, yavuze ko amarushanwa azaba atandukanye anasaba abantu kwitabira iki gikorwa bagakurikirana.

Jolly akaba ari Miss Rwanda 2016 yavuze ko abahatana bazungukira mu bintu bitandukanye birimo kubona uburezi, uburambe no kumenyekana.

Inkuru ya Nshimiyimana Emmanuel/MUHABURA.RW

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 01/09/2021
  • Hashize 3 years