Suwedi: Umupasiteri w’Umunyarwanda arasaba Perezida Paul Kagame ku mwishyuriza King James

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/04/2024
  • Hashize 3 weeks
Image

Umupasiteri w’Umunyarwanda witwa Blaise Ntezimana utuye muri Suwedi (Sweden) yatakambye agaragaza akarengane amaranye imyaka igera kuri itatu, ko kuba yarambuwe amafaranga n’umuhanzi Ruhumuriza James uzwi nka King James akaba yaranze kumwishyura.

Abinyujije ku rubuga rwa X, Ntezimana yandikiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame amusaba ko yamurenganura.

Mu butumwa burebure yandikiye Umukuru w’Igihugu yagize ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika PaulKagame , mbandikiye mbasaba kundenganura nkabona ubutabera. Nk’uko mudasiba kubikorera abana b’u Rwanda.”

Yakomeje agira ati: “Muri 2021 nahaye amafaranga umuhanzi Ruhumuriza James, uzwi ku izina rya King James ngo dukorane business yari yatangiye, yo gukora no gutunganya ubufu bwa kawunga. Ibyo twumvikanye ntiyabyubahirije,   n’amafaranga ntayo yansubije.”

Ngo ni amafaranga Pastor Ntezimana yari yarafashe nk’inguzanyo muri banki yo mu gihugu atuyemo nkuko yabisobanuriye Perezida Paul Kagame.

Yagize ati ” Nayamuhaye nyagujije Bank yo mu gihugu cya Sweden aho ntuye. Kuva icyo gihe, kugeza ubu ndimo ndishyura ideni rya bank hiyongereyeho n’inyungu, no gusiragira muri RIB, ntanga n’amafaranga y’amatike y’indege n’ay’aba avoka, ariko ikibazo ntikirangire, kuko yagiye ananiza ubutabera n’ubwo adahakana umwenda amfitiye, ariko akinangira kunyishyura, ndabinginze mundenganure.”

King James arimo kuvugwaho ibi mu gihe muntangiriro z’iki cyumweru umuhanzi Ishi Kevin yavuzweho kuba ari mu gatsiko gasangira n’abajura baheruka kwerekanwa na RIB ko bari barayogoje ibyiciro bitandukanye by’abacuruzi ndetse n’abantu ku giti cyabo babiba, ibyo bibye bakajya kubisangira n’abarimo Ishi Kevin ndetse na Olivier ukora ibijyanye no gukora ndetse no gutunganya imiziki.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/04/2024
  • Hashize 3 weeks