Supt Rubagumya wayoboraga Polisi muri Ruhango yitabye Imana
- 14/03/2016
- Hashize 9 years
Supt Richard Rubagumya wayoboraga Polisi mu Karere ka Ruhango yitabye Imana kuri uyu wa 14 Werurwe 2016.
Mu kiganiro kigufi amaze kugirana n’Ikinyamakuru Izuba Rirashe, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyepfo, CIP André Hakizimana yavuze ko nyakwigendera ku wa 7 Werurwe uyu mwaka yari yagiye mu kiruhuko cy’akazi aho yari atuye i Kigali ari naho yapfiriye. Akomeza avuga ko kugeza ubu bataramenya icyateye urupfu rwe. Yagize ati “ ubu umurambo ujyanywe kwa muganga ngo hamenye icyateye urupfu rwe,”
Yanavuze ko atazi niba hari uburwayi yari afite kuko bari basanzwe bakorana ari muzima. Yagize ati “yavuye hano agiye muri konji, amakuru ye nayaherukaga agenda hanyuma ibindi mbyumvise muri aka kanya.” Nyakwigendera yabaye umuyobozi wa Polisi mu turere tunyuranye turimo, Rwamagana, na Bugesera.
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw