Sudan:Imyigaragambyo irakomeje mu mihanda yose basaba ko ubutegetsi bwa Bashir bwahanagurwa bwose

  • admin
  • 15/04/2019
  • Hashize 5 years

Abayoboye imyigaragambyo yahiritse Omar al-Bashir, n’ubu igikomeje, batangaje ko uyu munsi ingabo z’akanama ka gisirikare k’inzibacyuho zagerageje gutatanya abigaragambya bari imbere ya Minisiteri y’ingabo ariko bikanga.

Abayoboye imyigaragambyo bavuga ko batazayireka niba “ubutegetsi bwose” bwasizwe na Bwana Bashir butavuyeho.

Bavuga kandi ko badashaka ubutegetsi bwa gisirikare, bifuza ahubwo ubwa gisiviri.

Ni mu gihe kandi akanama k’inzibacyuho ka gisirikare kayoboye Sudani ubu kataye muri yombi abari bagize guverinoma ya Omar al-Bashir uherutse guhirikwa ku gitutu cy’abigaragambya. Aka kanama kasezeranyije kandi ko nta uzongera gutatanya abigaragambya.

Indi myanzuro yatangajwe n’aka kanama irimo:

.Umugaba mukuru w’ingabo mushya ndetse n’umuyobozi wa Police
.Umuyobozi mushya w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubutasi
.Inama yo kurwanya ruswa no gukora iperereza ku ishyaka ryari riri ku butegetsi
.Kuvanaho inzitizi zose n’ibindi byose bibangamiye itangazamakuru
.Kurekura abapolisi n’abo mu nzego z’umutekano bafunzwe kuko bashyigikiye abigaragambya
.Kuvugurura ibijyane n’abahagarariye Sudani mu mahanga no kwirukana Ambasaderi wa Sudani muri Amerika no mu Busuwisi

Uyu munsi abigarambya baburijemo igikorwa cy’ingabo cyo kubatatanya aho bakambitse imbere ya Minisiteri y’ingabo i Khartoum.

Bavuga ko bananije ingabo zashakaga kuvana mu nzira amabuye n’ibindi byuma bafungishije imihanda, ingabo ngo zasubiye inyuma zanga guhangana n’aba baturage.

Abigaragambya bararirimba “ubwigenge” n’”impinduramatwara” ari nako basaba ingabo kubarinda aho kubayobora nk’uko umwe mu bari Khartoum yabibwye BBC.

Ishyirahamwe riyoboye iyo myigaragambyo, Sudanese Professionals’ Association (SPA), ryasabye abayirimo gukomeza ubumwe bakarwanya ushaka kubatatanya.

Itangazo ry’iri shyirahamwe rigira riti “Twizeye ko buri wese ajya aho turi kwigaragambya kurengera impinduramatwara yacu n’ibyo imaze kugeraho”.

Mu yandi makuru, mu mpera y’icyumweru abantu 13 biravugwa ko bishwe n’abitwaje intwaro bateye abigaragambya bakabarasa mu gace k’amajyepfo y’intara ya Darfur.

Amjad Farid umuvugizi wa SPA, yabwiye BBC ko badashaka akanama ka gisirikare k’inzibacyuho kayoboye Sudani ubu.

Bavuga ko bifuza yuko ubutegetsi bwose bwa Bashir burandurwa ndetse bagasenya inzego zose zishinzwe ubutasi.

Umunyapolitiki wo mu batavuga rumwe na Leta muri Sudani yabwiye BBC ko we abona ubuyobozi bw’ingabo bwazagenda buvaho uko hashira iminsi.

Hagati aha abigaragambya bakomeje kuguma mu mihanda kugeza ibyifuzo byabo bishyizwe mu bikorwa.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 15/04/2019
  • Hashize 5 years