Sudani:Inama ya gisirikare n’ihuriro ry’amashyaka bumvikanye ku nzibacyuho y’imyaka itatu muri Sudani

  • admin
  • 15/05/2019
  • Hashize 5 years

Abayobozi b’igisirikare muri Sudani batangaje ko bumvikanye n’ihuriro ry’abatavuga rumwe na bo ku nzibacyuho y’imyaka itatu iganisha ku butegetsi bwa gisiviri.

Inama ya gisirikare yafashe ubutegetsi muri Sudani ivuga ko iri huriro ry’amashyaka ya gisiviri rizafata bibiri bya gatatu by’imyanya y’inama nshingamategeko y’ubutegetsi bw’inzibacyuho.

Iyi nama ya gisirikare iyoboye Sudani kuva Omari al-Bashir yahirikwa ku butegetsi n’igitutu cy’imyigaragambyo ya rubanda. Imyigaragambyo yakomeje yamagana ubutegetsi bw’abasirikare.

Amasaha macye mbere yo gutangaza ubu bwumvikane ku munsi w’ejo ku wa kabiri, abantu batanu n’ushinzwe umutekano umwe bapfiriye mu bushyamirane hagati y’abigaragambya n’inzego z’umutekano mu murwa mukuru Khartoum.

Mu kiganiro n’abanyamakuru gihuriwemo n’impande zombi, Liyetona Jenerali Yasser al-Atta, umuvugizi w’akanama ka gisirikare, yavuze ko mu masaha 24 ari imbere impande zombi ziza gushyira umukono ku masezerano y’ibyo bumvikanye.

Haracyari amakenga

Avuga ko bumvikanye ku butegetsi bw’inzibacyuho buzaba buriho mu gihe bategura amatora.

Biteganyijwe ko ihuriro ry’amashyaka rimaze igihe riyoboye imyigaragambyo rizafata bibiri bya gatatu by’imyanya 300 y’inteko ishingamategeko y’ubu butegetsi bw’inzibacyuho. Indi ifatwe n’amashyaka atari mu ihuriro.

Umunyamakuru wa BBC Alastair Leithead avuga ko abigaragambya i Khartoum bakiranye iyo nkuru amakenga, bakavuga ko imyigaragambyo imbere y’ibiro bikuru bya gisirikare bazayikomeza kugeza bizeye neza ko impinduka nyayo iri kuba muri Sudani.

Mbere yaho, abasirikare bari bifuje ko bamara imyaka ibiri ari bo bayoboye inzibacyuho – ibintu byatumye abaturage bakomeza kwigaragambya babyamagana.

Imyigaragambyo – imaze kugwamo ababarirwa muri za mirongo – yahereye mu kwezi kwa 12 umwaka ushize, ituma igisirikare gihirika ku butegetsi Bwana Bashir yari amazeho imyaka hafi 30.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 15/05/2019
  • Hashize 5 years