Sudani yepfo : Imirwano ikaze yadutse hagati y’impande zihanganye

  • admin
  • 15/08/2016
  • Hashize 8 years

Amakuru aturuka muri Sudani y’epfo avuga ko hari imirwano yadutse hagati y’impande zihanganye muri Sudani yepfo. Abantu bakomeretse amazu aratwikwa.

Ingabo zishyigikiye visi perezida Riek Machar ziravuga ko ingabo za leta zateye ibirindiro byazo kuwa gatandatu mu’ijoro.

Ntibyari byamenyekana niba hari abaguye muri iyo mirwano ariko amazu atandukanye yaratwitswe n’ubwo leta itaratangaza umubare w’amazu yahiye.

Twabibutsa ko mu kwezi twashoje Machar wari Visi Perezida biturutse ku masezerano yahagaritse intambara yari imaze igihe ihanganishije ingabo ze n’iza Perezida Salva Kiir, yaje kuvanwa kuri uwo mwanya na Perezida Kiir nyuma yo kumara iminsi atagaragara i Juba. Icyo gihe yari yahunze intambara yari yongeye kwaduka muri uwo murwa mukuru, tariki ya 8 Nyakanga 2016 yaguyemo abamurinda n’abasivili. Mu ihunga rye ariko yagennye ugomba kuba amusimbuye kugeza igihe azagarukira.

Nyuma yo kumara igihe ataboneka i Juba, Perezida Kiir yamuhaye amasaha 48 yo kuba yigaragaje bagakomeza gufatanya kuyobora igihugu, bitaba ibyo agasumbuzwa.

Iyo mirwano yatumye ONU ifata icyemezo cyo kwohereza muri icyo gihugu abandi basirikare babungabunga amahoro ibihumbi bine.

Ariko Perezida Kiir yavuze ko atazongera gukorana na ONU kandi ko atazareka ngo ONU yigarurire igihugu cye.


mirwano ikaze yadutse hagati y’impande zihanganye

Yanditswe na Sarongo Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 15/08/2016
  • Hashize 8 years