Sudan y’Epfo:Umusirikare yeretse abandi uko barinda perezida yirasa amasasu atatu mu kanwa

  • admin
  • 28/07/2019
  • Hashize 5 years

Umusirikare w’ipeti rya Colonel witwa Angui Karbino Kuanyin wo mu gihugu cya Sudan y’Epfo yagaragaye yirasa amasasu atatu mu kanwa akayacwira ntacyo yamutwaye bitangaza benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga babonye uwo musirikare.

Nk’uko bigaragara muri video imara iminota igera kuri ibiri,uyu musirikare mu ngabo za Sudan y’amajyepfo (APLS),yatangaje abantu bari kumwe mu cyumba aho yafashe imbunda yo mu bwoko bwa AK-47 akirasa isasu mu kanwa hanyuma agahita iricwira hasi.

Yarongeye nanone afata indi mbunda yo mu bwoko bwa AK-47 kugirango yerekane ko iyo yakoresheje bwa mbere kutari ukubabeshya abikora nk’uko yabikoze bwa mbere.Ubwa gatatu arongera afata pisitori yirasa mu kanwa.Uko yagendaga yirasa mu kanwa yahitaga icwira isasu yabaga yirashe ariko ku isasu ryanyuma yanacwiye uturaso ducye.

Nyuma yo kwerekana ubwo buhanga yemeje ko ’’ nimuramuka mwegereye Kiir (Perezida wa Sudan y’amajyepfo),nzabahagarika”.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru SBS Dinka yavuze ko abantu benshi bari bamukikije batizeraga ko yashobora gukora ibyo yakoze.Ubwo nahise mbabwira ngo ngo nibaze ndetse bafate n’amashusho.Sinufuzaga ko iyo videwo ijya ku mbuga nkoranyambaga ariko abandi bayishyizeho.

Ati”Mwakibaza ngo ni ukubera iki nakoze biriya? Iminsi yose abantu bahora bashotora Perezida Kiir.Niyo mpamvu yatumye nifuza kwerekana ko dushobora kurinda Perezida ahantu aho ari hose n’umwanya uwo ariwo wose”.

Akomeza vuga ko bibaye ko yaba yakoze icyaha yakemera no kugihanirwa.

Ati “Si ntekereza ko iki ari icyaha,ariko niba Perezida niyavuga ko ari cyo niteguye kuzajya imbere y’ubutabera“.

Gusa avuga ko hari abantu bashatse ku mupinga bavuga ko yakoresheje imbunda idafite amasasu ariko abasaba ko hagira uwuzana imbunda ya nyayo akabikora habura n’umwe.

Ati”Abantu benshi banyibajijeho bavuga ko nakoreshaga amasasu atari ay’ukuri.Ariko ni amsasu y’ukuri!Natumiye uwo ariwe wese ngo azane imbunda kugirango nerekane ko ntabeshya.Ikindi mfite videwo nyinshi zimeze nka biriya nakoze nshobora kubereka”.

Uyu Colonel Col Angui Karbino Kuanyin ni umuhungu wa nyakwigendera Gen Kerubino Kuanyin Bol umwe mu bayobozi b’ishyaka APLS akaba yaritabye Imana mu 1999.

JPEG - 36.3 kb
Video imara iminota igera kuri ibiri Coll Karbino yatangaje abantu benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 28/07/2019
  • Hashize 5 years