Somalia:Abagera kuri 26 baguye mu gitero cy’abiyahuzi abandi 50 barakomereka

  • admin
  • 13/07/2019
  • Hashize 5 years

Abantu bagera kuri 26 barimo abanyamakuru babibiri baraye biciwe mu gitero cyakozwe kuri hoteri yo mu mu mujyi wa Kismayo mu majyepfo ya Somalia abandi bagera kuri 50 barakomereka.

Muri icyo gitero cy’abiyahuzi, imodoka yari yuzuye amabombe yisutse kuri hoteri yitwa Asasey iri i Kismayo ihita iturika. Abitwaje intwaro bahise binjira muri iyo hoteri.

iyi nkuru ducyesha aljazeera ivuga ko mu bishwe uko ari 26 barimo abakenya, abanyamerika, umunya-Briton, abatanzania ndetse n’umunya Canada.

Hapfuye kandi umunyamakuru ufite inkomoka muri icyo gihugu cya Somalia wanashinze tereviziyo yitwa Integration TV, Hodan Naleyah.Undi munyamakuru waguye muri icyo gitero ni uwukorera terevisiyo ya SBC witwa Mohamed Sahal Omar.

Umutwe wa Al-Shabab wigambye ibi bitero.

Ubwo icyo gitero cyabaga,harimo abanyepolitike n’abahagarariye imiryango gakondo bari muri iyo hoteri baganira ku byerekeye amatora y’akarere ateganyijwe.

Ababibonye bavuga ko amasasu yumvikanye muri iyo hoteri nyuma y’aho iyo modoka yuzuye amabombe iturikiye.

Umwe mu bakuru b’inzego z’umutekano, Abdi Dhuhul, yabwiye ibiro ntaramakuru bya AFP ko mu bapfuye harimo uwahoze ari minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, ndetse n’umudepite umwe.

Ababibonye bavuga kandi ko mu bapfuye harimo uwarimo yitegurira kwiyamamariza kuyobora intara ya Jubaland.

Abashinzwe umutekano muri uwo mujyi wa Kismayo bavuga ko basubije ibintu mu buryo.Abategetsi batangaje ko bane muri abo bari bitwaje intwaro bishwe.

Icyo gitero cyatangiye n’imodoka yuzuye ibibombe yaturitse yisutse kuri iyo hoteri cyamaze amasaha atari make, aho abashinzwe umutekano bakomeje bahanganye n’abitwaje intwaro bari binjiyemo kugeza mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa Gatandatu.

Uwo mutwe wa Al-Shabab wakuwe mu mujyi wa Kismayo mu mwaka wa 2012, kuva icyo gihe uwo mujyi ukaba urangwamo umutekano usesuye.

Abarwanyi b’uwo mutwe kandi bakaba bakomeje bagaba ibitero ku murwa mukuru Mogadishu, n’ubwo usanzwe ucungirwa umutekano n’ingabo z’umuryango w’ubumwe bwa Afurika.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 13/07/2019
  • Hashize 5 years