Sobanukirwa n’imiterere y’ababa muri gereza ya mbere itinyitse ku Isi

  • admin
  • 07/09/2018
  • Hashize 6 years
Image

Kuri iyi si dutuye hagenda havugwa ibintu bitandukanye biba bitangaje cyangwa wumva ukumva bisa nk’ibikanganye. Uyu munsi turabagezaho imiterere y’ababa muri gereza ya mbere mbi kandi itinyitse ku Isi doreko n’abarinzi bayo badashobora kwinjiramo

Penas ciuda barrios ni imwe mu magereza arangwamo ubugome bukabije ku Isi bishingiye ahanini kubaba bahafungiwe n’ibyaha baba barakoze. Iyi gereza iherereye mu gihugu cya El Salvador abayifungiyemo bose usanga umubiri wabo wuzuyeho ibishushanyo n’amagambo(Tatto) akenshi bivuga amateka y’ibyaha bikomeye baba barakoze ndetse no mu cyubahiro cy’abo babikoreye. Abafungiwe muri iyi gereza usanga ahanini ri abacuruzi bakomeye b’ibiyobyabwenge,abicanyi kabuhariwe ndetse n’abacuruza intwaro muburyo butemewe.

JPEG - 78.1 kb
bose usanga umubiri wabo wuzuyeho ibishushanyo n’amagambo(Tatto)

Ahagana mu wa 1992 mu kwezi kwa Nzeli iyi gereza yakiriye umubare munini w’abicanyi nyuma y’intambara yari imaze kuba muri icyo gihugu ibi bituma irushaho kuba gereza irangwamo ubugome budasanzwe ndetse bigatuma yewe n’abarinzi badashobora kwinjiramo imbere kabone niyo haba habayemo ikibazo runaka . Ingabo z’igihugu ziba ziryamiye amajanja hanze y’iyo gereza ziteguye guhangana n’ikibazo icyo aricyo cyose gishobora gutezwa n’abahafungiye.

JPEG - 432.9 kb
iyi gereza yakiriye umubare munini w’abicanyi nyuma y’intambara yari imaze kuba muri icyo gihugu

Mu mwaka wa 2013 nibwo gafotozi w’umwongereza Adam Hinton yahawe amahirwe akabash kwinjira muri iyi gereza akanafata amafoto y’abahafungiwe. Uyu mugabo nyuma yo kuva muri iyo gereza yatanze ubutumwa avuga ko abagabo bayifungiyemo akurikije ibyo yabonye ku mibiri yabo ari abagabo badafite na kimwe batinya ahubwo barangajwe imbere no kwica ndetse no gukora ibindi bikorwa bigayitse.

JPEG - 165.4 kb
The prison is practically run internally by the gang who have organised a bakery, basic rehabilitation and are even left to run the hospital.

Salongo Richard

  • admin
  • 07/09/2018
  • Hashize 6 years