Sinshobora kwemerera uwo ari we wese kumanura indangagaciro zanjye kuri urwo rwego- Perezida Kagame

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 04/02/2021
  • Hashize 4 years
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yanenze bimwe mu bihugu birimo n’ibyateye imbere bigerageza kugerageza gufatira imyanzuro no guha icyerekezo Abanyafurika, aho kubabona nk’abafatanyabikorwa na bo bafite icyerekezo cy’ibyo bifuza kandi bibabereye bifuza kugeraho.

Perezida Kagame yagarutse kuri iyo ngingo mu kiganiro yagiranye na Herbert Raymond McMaster ku wa Gatatu tariki ya 3 Mutarama 2021, cyibanze ku nsanganyamatsiko igira iti: “U Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika: Icyizere cyo kongera ubufatanye bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’Afurika.”

HR. McMaster ni Umuyobozi mu Kigo ‘Hoover Institution’ cya Kaminuza ya Stanford gikora ubushakastatsi ku ntambara, impinduramatwara n’amahoro, akaba yaranabaye umujyanama wa 26 wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) mu by’umutekano hagati ya 2017 na 2018.

Ni umusirikare uri mu kiruhuko cy’izabukuru ufite ipeti rya Lieutenant General mu ngabo za USA, akaba yaragize uruhare mu ntambara zo muri Iraq, ibikorwa byo kurwanya iterabwoba mpuzamahanga n’izindi.

Muri icyo kiganiro cyiswe “Battlegrounds”, yabajije Perezida Kagame ibibazo byibanze ahanini ku buryo bwafasha Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuba umufatanyabikorwa mwiza w’u Rwanda n’Afurika.

Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo Amerika ibe umufatanyabikorwa mwiza w’u Rwanda n’Afurika, igomba kubanza guha gaciro inyungu yabona muri ubwo bufatanye.

Yagize ati: “Mbere na mbere Afurika ni wo mugabane wihuta cyane mu iterambere ku Isi, uhereye ku bwiyongere bw’abawutuye ndetse n’ubukungu ifite. Bityo Afurika ituwe n’abantu miliyari 1.2, ntekereza ko umuntu abirebye mu buryo bwagutse ashobora kubona kwihuza n’Afurika n’Amerika ari inyungu kuri bo. Amerika n’Afurika bikoranye byakungura impande zombi, kurusha uko Amerika yaba ikorana na buri gihugu ukwacyo cyangwa se ikabyirengagiza byose.”

Perezida Kagame yavuze ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ari igihugu kinini kandi gikomeye, gifite ubutunzi bwinshi, ikoranabuhanga n’ibindi byose bikenewe mu iterambere, ariko ugasanga cyirengagiza ibihugu bito n’ibiciriritse nyamara bifite ipfundo ryo gushyigikira ubuhangange bwayo.

Yakomeje agira ati: “Hari ubwo bigera abantu bakishuka, bakumva ko badakeneye abandi barimo n’ibihugu bito kugira ngo bafatanye mu kwagura iterambere no kubona ijambo bifuza kugira. Ibyo ni byo bisubiza inyuma ibihugu by’ibihangange bihanganiye kuyobora Isi. Afurika cyangwa buri gihugu cy’Afurika byatanga umusaruro mu gihe Amerika yiyemeje gukorana neza n’Afurika.”

Perezida Kagame yagaragaje ko ingorane zikiri mu mikoranire y’ibihugu by’ibihangange n’Afurikazishamikiye ku kuba bishaka kugena imikorere y’Afurika aho kuyibona nk’umugabane ufite inyungu nyinshi zabifasha gukomeza kubaka ubuhangange bwabyo.

Yagize ati: “Usanga bafite imitekerereze ivuga ko Afurika ititaye ku burenganzira bwa muntu, kuri demokarasi, ku bwisanzure, bityo bagomba kuza kubidukorera. Twe rero turavuga tuti oya. Nta muntu n’umwe wifuza kubaho uko abitegetswe n’undi muntu. Icyo nibwira ni uko twese turi ibiremwa muntu, abizera Imana n’igikorwa cyo kurema bazi neza ko twese turi ibiremwamuntu. Sinshobora kwemerera uwo ari we wese kumanura indangagaciro zanjye kuri urwo rwego, kunyumvisha ko bashaka kunyerekera uko nazishyira mu bikorwa cyangwa uko nafasha abaturage banjye. Oya ntibishoboka…”

Perezida Kagame yatanze ingero z’uburyo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zagiye zifata ibyemezo bishimangira ko iimyumvire yo guhitiramo u Rwanda ibyo rukwiye gukora n’ibyo rudakwiye gukora.

Yagarutse ku rugero rw’uburyo u rwakuwe  mu masezerano y’ubucuruzi  ahuza Amerika n’ibindi bihugu by’Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara (African Growth and Opportunity Act/AGOA).

Kagame ati: “Igihe u Rwanda rwashakaga kubaka no guteza imbere inganda zikora imyenda, bigatuma hagabanywa itumizwa ry’imyambaro ya caguwa, bamwe mu babonaga inyungu mu kuturanguza iyo caguwa muri Amerika, bagiye mu matwi y’inzego zifata icyemezo cyo guhagarika u Rwanda muri ayo masezerano. Twagiye mu bihano kubera gusa twashakaga guteza imbere ubukungu bwacu…”

Yakomeje atanga urundi rugero rw’uburyo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika iri mu bihugu bibiri ku Isi byatsimbaraye ku mwanzuro wo kudakoresha amagambo “Jenoside yakorewe Abatutsi” nyuma yo kwemezwa n’Umuryango w’Abibumye.

Ati: “Ntabwo twigeze twumva impamvu batsimbaraye kubera ko byatumye ahubwo duterana amagambo, tuvuga tuti niba muvuga Jenoside yakorewe Abayahudi bivuze ko muba mutavuga buri wese wapfuye muri icyo gihe ubwo Abayahudi bicwaga bahorwa uko bavutse. Ariko ku mpamvu batigeze banadusobanurira, bahisemo kuvuga bati “oya hari abandi bapfuye…”, twabiganiriyeho ariko USA ikomeza kwinangira. Ibaze uburyo USA nk’Igihugu gikomeye ikomeza gutsimbarara ku kintu cyamaze gufatwaho umwanzuro mu Muryango w’Abibumbye, ntidushobora kwiyumvisha umuntu ubiri inyumma cyangwa se ubifitemo inyungu.”

Perezida Kagame yavuze ko ibyo bituma havuka ikirere kidasobanutse cy’urwikekwe, bigatuma u Rwanda rugorwa no guteganya igishobora gukurikiraho mu bijyanye no gutsura umubano w’ibihugu byombi.

Yagarutse ku kibazo cy’ibihugu byateye imbere bitabona ko u Rwanda n’Afurika bifite bikeneye uburenganzira ku busugire bwabyo, bityo ugasanga buri wese aho ari ku rundi ruhande rw’Isi ashaka kubifatira icyemezo.

Yakomeje agira ati: “Icyaba byiza kurushaho ni ukureka Afurika n’u Rwanda bikaba abafatanyabikorwa n’ibihugu bikomeye, noneho tugafata umwanzuro ku cyo twebwe ubwacu twifuza mu cyerekezo twahisemo… Amerika ifite ibisabwa byose, natwe abafatanyabikorwa turahari dutegereje gukorana yo mu guharanira ibitwungura twese. Amerika yakungukira mu kubona abafatanyabikorwa bashoboye kandi batanga umusaruro, atari abazahora bayisaba ngo ibahe ibibatunga.”

Perezida Kagame yanakomoje ku buryo Isi ihuje amahirwe n’ibyago; n;uburyo COVID-19 yasize isomo rikomeye rikwiye gusiga ibihugu byose byize gukorera hamwe, kwirinda kugira n’umwe usigara inyuma mu guhangana n’ingorane zirimo ibyorezo, ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe no guharanira iterambere.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 04/02/2021
  • Hashize 4 years