Singapore:Perezida Halimah Yacob yakiriye ku mugaragaro mu biro bye Ambasaderi uwihanganye [REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 31/10/2019
  • Hashize 4 years
Image

Perezida wa Singapore Halimah Yacob yatangaje ko indangagaciro u Rwanda ruhuriyeho n’igihugu cye zo kuzamura ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage ari zo zikomeje umubano mwiza w’ibihugu byombi.

Ibi ni ibyatangajwe kuri uyu wa kane tariki 31 Ukwakira 2019, ubwo Perezida wa Singapore yakiraga ku mugaragaro Ambasaderi Jean de Dieu Uwihanganye mu biro bye bizwi nka Istana.

Kuri uyu munsi nibwo Ambasaderi Uwihanganye yagejeje kuri Guverinoma ya Singapore impapuro zo guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu aho yari anaherekejwe n’umufasha we Pacifique Mukaseti n’ushinzwe ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi, Lucas Murenzi.

Muri uwo muhango kandi Ambasaderi Uwihanganye yatanze intashyo z’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Perezida Paul Kagame ushimira ubuyobozi bwa Singapore umubano mwiza ibihugu byombi bifitanye.

Ambasaderi Uwihanganye yatangarije Perezida wa Singapore ko babijeje ubufatanye no gukomeza gusangira ubunararibonye.

Yagize ati “Tugendeye ku mubano mwiza uri hagati ya Singapore n’ u Rwanda, itsinda dukorana twiyemeje gushimangira ibyagezweho kugira ngo dukomeze tunasangire ubunararibonye haba mu ikoranabuhanga no guhanga udushya, igenamigambi ndetse no kuzamura ubushobozi. Bizateza imbere imibereho myiza y’ubukungu n’iterambere by’u Rwanda.”

Ku ruhande rwa Singapore, Perezida Halimah Yacob yavuze ko biteguye gukomeza gushyigikira u Rwanda.

Yagize ati “Abanyarwanda n’Abanyesingapore bahuje indangagaciro n’intego bimwe, ni yo mpamvu twiteguye gukomeza gukorana n’ u Rwanda biciye mu bufasha butandukanye bugamije kuzamura ubucuruzi, ishoramari ndetse n’ubukerarugendo hagati y’ibihugu byombi.”

Ambasaderi Uwihanganye yari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo, mbere y’uko ajya guhagararira u Rwanda muri Singapore.







Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 31/10/2019
  • Hashize 4 years