Sina Gerrard yatangiye gufatanya n’Akarere ka Rulindo mu kuzamura ba rwiyemezamirimo baciriritse
- 03/05/2016
- Hashize 9 years
Uhereye ibumoso: Ushinzwe ikeragutabara mu karere ka Rulindo, Sina Gerrard, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanuel
Ni muri gahunda Akarere ka Rulindo kihaye yo kuzamura ubukungu babinyujije mu buhinzi bwa kijyambere ndetse bakaba bagiye kubifashwamo na Rwiyemezamirimo Sina Gerrard mu guhugura abahinzi borozi bakijyambere babarizwa mu murenge wa Bushoki ndetse no hirya no hino mu mirenge igize akarera ka Rulindo.
Iyi gahunda ikaba yafunguwe ku mugaragaro kuri uyu wa 02 Gicurasi aho ubuyobozi bw’Akarere burangajwe imbere n’Umuyobozi w’Aka karere Kayiranga Emmanuel ari kumwe nab a rwiyemezamirimo mu rwego rw’Ubuhinzi bwa kijyambere bakoze urugendo shuli ku ruganda rwa Sina Gerrard aho basobanuriwe zimwe mu nzira zinonosoye umuhinzi mworozi yagakwiye kunyuramo akaba yagera ku iterambere kandi mu buryo butamusabye gushora amafaranga y’ikirenga. Aba barwiyemezamirimo batemberejwe ahakorerwa ibikorwa binyuranye by’uru ruganda rwa Sina Gerrard ndetse banerekwa bimwe mu bihingwa bya kijyambere birimo Pome ndetse n’Imizabibu bisanzwe bihingwa n’Uyu Sina Gerrard uhagarariye Uruganda Urwibutso.
Aganira na Muhabura.rw, umuyobozi w’Akarere ka Rulindo yavuzeko impamvu bahisemo gukora uru rugendo shuli kwa Sina Gerrard ni uko babimusabye nka rwiyemezamirimo w’Inararibonye kandi akanabemerera ubufatanye bwo kubahugura mu buryo bakangurira abaturage bayobora ndetse na ba rwiyemezamirimo baciriritse by’umwihariko abahinzi borozi ba kijyambere aha uyu muyobozi aka yaduhaye urugero rw’Isomo bakuye kuri Sina Gerrard ryo guhinga Imizabibu ikorwamo Divayi ndetse n’Imbuto za Pome. Kayiranga Emmanuel Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo kandi yemezako biteguye gutera ingabo mu bitugu umuturage wese uzakenera inama mu bijyanye n’Ubuhinzi bwa kijyambere ndetse ko hari n’ubufasha mu rwego rw’inama zitandukanye aka karere kazajya kabagenera.
Sina Gerrard wiyemeje gufatanya n’Igihugu mu kuzamura ubukungu abinyujije mu gufasha ba rwiyemezamirimo bakora ubuhinzi bwa Kijyambere/Photo:Snappy
Ku ruhande rwa Sina Gerrard wanatanze imbuto kuri bamwe muri ba rwiyemezamirimo bo mu murenge wa Bushoki, yemezako hari ikizere gikomeye kubera ko ibihingwa barimo kubakangurira guhinga bifite amasoko menshi haba muri Afurika ndetse no hanze yaho mu bihugu by’Iburayi. Sina Gerrard yagize ati: “Ngewe ubusanzwe iyi Entreprise Urwibutso imaze imyaka isaga 11 yose dukora kandi ahanini usanga kuri ubu amasoko dufite ari ayo hanze y’u Rwanda, ikindi kandi iyo urebye ibanga ngewe ngenda nkoresha ni ukugerageza kureba ikintu kidakunze kuboneka mu Rwanda ubundi twebwe tukarwana intambara yo kukizamura ndetse no kugikundisha abakiriya bacu muri rusange.
Sina Gerrard akaba yakomeje kwizeza ubufatanye Akarere ka Rulindo akoreramo imirimo ye y’Ubucuruzi ndetse by’umwihariko akaba yarahereye ku murenge wa Bushoki abarizwamo, aha kandi ikindi yizeza aba barwiyemezamirimo mu buhinzi n’ubworozi bwa kijyambere kubafasha mu ikoranabuhanga no kubashakira amasoko ndetse no kubaha inama aho bibaye ngombwa ko bafashwa.
Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw