Sibomana wakoraga akazi ko gucuruza ikigage yasanzwe yapfuye

  • admin
  • 27/09/2017
  • Hashize 7 years
Image

Umusore witwa Sibomana wakoraga akazi ko gupima ikigage mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Rulindo, yasanzwe mu buriri yapfuye. Mu gitondo cyo kuri uyu 27 Nzeri 2017.

Sibomana yararanaga mu nzu imwe na mugenzi we wo mu rugo rwa Hakizimana yakoragamo, aho yari amaze igihe kirekire abaabacuriza inzoga.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Murambi,bwa tangaje ko bataramenya icyo yazize, ko Polisi iri kubikurikirana.

Zirimabagabo uyobora Umurenge wa Murambi, Yavuze ko Sibomana yakoreraga uwitwa Hakizimana . Babyutse basanga yapfuye , akavuga ko igisigaye ari ukumenya niba yapfuye urupfu rusanzwe cyangwa yishwe n’abantu. yanatangaje ko Polisi yatangiye iperereza.

Umuyobozi Umurenge wa Murambi,Yavuze ko uwo babanaga ari umuntu wo kwa Hakimana arinawe ya koreraga kandi ko Sibomana nta ndwara yari asanzwe afite.

Yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 27/09/2017
  • Hashize 7 years