Shampiyona y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda irakomeza- Uko amakipe azacakirana
- 16/12/2016
- Hashize 8 years
Shampiyona y’Igihugu y’umupira w’amaguru igeze ku munsi wa 9, amwe mu makipe arashaka amanota atatu kutayabura aha cyane ni nk’ikipe ya Rayon Sport itegetswe gutsinda cyane ko igitutu yashyizweho na mukeba wayo APR irusha amanota abiri gusa.
Uko Imikino iteganijwe kuri uyu munsi wa 9 wa Shampiyona
I Huye kuri Sitade yaho hateganijwe umukino benshi bari guhamya ko ari umwe mu mikino ikomeye kuri uyu munsi wa Shampiyona aho ikipe ya MUKURA Vs izaba yakira ikipe ya Rayon Sport.
Uyu mukino uteganijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Ukuboza 2016.
Uko indi mikino izagenda
Kuwa Gatanu tariki 16 Ukuboza
Mukura VS vs Rayon Sports FC (Stade Huye, 15.30)
Kuwa Gatandatu tariki 17 Ukuboza
AS Kigali vs Kirehe FC (Stade ya Kigali, 15.30)
Espoir FC vs Pépinière FC (Stade ya Rusizi, 15.30)
Police FC vs Etincelles FC (Stade ya Kicukiro, 15.30)
Gicumbi FC vs Bugesera FC (Stade ya Mumena, 13.00)
Ku Cyumweru, tariki 18 Ukuboza
SC Kiyovu vs APR FC (Stade ya Kigali, 15.30)
Musanze FC vs Marines FC (Stade ya Nyakinama,15.30)
Sunrise FC vs Amagaju FC (Stade ya Kicukiro, 15.30)
Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu/MUHABURA.rw