Serivisi zabagezeho ariko ireme ryazo ntabwo rirajya ku murongo neza – Minisitiri Shyaka
- 12/02/2020
- Hashize 5 years
Nyuma y’imyaka 20 u Rwanda ruri mu rugendo rwo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’ igihugu ivuga ko iyi gahunda yabaye imbarutso y’iterambere n’agaciro ku baturage, naho abaturage bagasaba ko hanozwa ireme ry’imitangire ya serivisi.
Nirere Justine yateze bisi ayishyura amafaranga 500 imugeza ku Murenge wa Jabana aturutse ahitwa Ngiryi, ni mu Karere ka Gasabo.
Ahagarariye itsinda ry’abagore 22 bifuza inguzanyo ya miliyoni 2 n’ibihumbi 500. Bayisabye guhera mu 2018 n’ubu ntibarayibona. Nyuma yo kugera ku murenge, Nirere yakiriwe n’umwe mu bakozi bawo amubwira ko uwo akeneye atahamusanze.
Ati ’’Bitewe n’uko twadepoje hashize iminsi myinshi ntabwo nyuzwe wenda iyo nza kubona ushinzwe inguzanyo nibwo nari kunyurwa.”
Icyakora n’ubwo Nirere Justine bitamugendekeye neza, Manishimwe Oliva na Musana Elie bagannye umurenge bawusaba kubasezeranya batashye banyuzwe na serivisi bahawe.
Musana ati ’’Dutega akamoto tugera hano batwakira neza nta kibazo cyabayemo.”
Na ho Manishimwe ati ’’Batwakiriye neza kandi mu buryo bwihuse.’’
Abaturage muri rusange bavuga ko bishimira kuba servisi bakenera bazibona hafi yabo.
Ku ruhande rwa Minisititeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu igaragaza ko uyu ari umusaruro w’urugendo rwo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi,urugendo rumaze imayaka 20.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shyaka Anastase ati ’’Rwabyaye agaciro k’Umunyarwanda, ni rwo rwabyaye iterambere twagezeho, ni rwo rwazamuye Umunyarwanda mu mibereho kandi ni na rwo rwaduhaye kwegereza umuturage serivisi no kuzamura ijambo rye mu bimukorerwa akishimira igihugu cye.’’
Urugendo rwo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage rwatangiye mu mwaka w’ 2000. Ese mbere y’uyu mwaka byacaga mu zihe nzira ngo Umunyarwanda abone serivisi.
Akarikumutima Callixte ni umuturage wo mu Karere ka Gasabo, avuga ko mbere y’uko politiki yo kwegereza baaturage ubuyobozi bibaho babonaga serivisi biyushye akuya.
Ati ’’Byari ibintu by’urugendo rurerure cyane, mu by’ukuri byanasabaga kwigaba iyo mvuze kwigaba ni ukugenda, ukarara mu nzira, ugacumbika rimwe na rimwe ugahura n’abakwambura, kuzagera kuri perefegitura no kuzagaruka byari bigoye byasabaga no gupfunyika.’’
Minisitiri Shyaka avuga ko kuri ubu bari mu rugendo rwo kunoza izi serivisi zimaze kwegera umuturage.
Ati ’’Serivisi zo zabagezeho ariko ireme ryazo ntabwo rirajya ku murongo neza, icya kabiri ni ukuzamura ubushobozi bw’abashinzwe guha izo serivisi abaturage ni ukuvuga inzego zegereye umuturage zikazamuka ariko igisumba byose ni umuturage ushoboye.’’
U Rwanda rufite intego ko binyuze muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 NST1 mu mwaka 2024 Abanyarwanda bazaba bishimira serivisi bahabwa n’inzego za Leta ku kigero cya 90% bivuye kuri 74.25% byariho mu 2019.
Chief editor Muhabura.rw