Sergio Aguero yagiye kurutonde rwa batatu bamaze gutsinda Chelsea FC Hat-trick iwayo -“Reba Amafoto”

Mu mukino wa Shampiyona Chelsea FC yari yakiriyemo Manchester City kukibuga Stamford Bridge.Byarangiye amateka yisubiyemo maze 3-0 Man.City yari yastinze Chelsea mu mukino ubanza, ni nabyo yayitsinze mu mukino wo kwishyura. Uyu mukino kandi wabaye inzira Aguero yakoresheje yandika amateka yo gutsindira Chelsea ibitego 3 kuri iki kibuga. Abandi babikoze ni Robin Van Persie na Nuanko Kanu.

Uyu mukino wagiye gutangira abakinny ba City basa nk’abameze neza mu mitwe kurusha Chelsea kubera ko bamaze gukora amateka yo kugera muri ½ cya UEFA Champions League. Byaje no kubahira kukoku munota wa 33 Aguero yatsinze icya mbera, kuawa 54 arabasubira maze kuwa 81 arabasonga kuri penalte ari nako kuwa 79 Thibaut Courtois uuzamu wa Chelsea yabonye ikarita itukura. Ibi rero birashimangira ko ibyo abantu bakekaga ko Pellegrine yasiga iyi kipe ahabi , we atariko abyifuza. Byose biraganisha ku kukuba umwakaw’imikino iutaha City izakina UEFA Champions league. Iyi kandi ni intambwe nziza yo kongera icyizere mu bakinnyi kuburyo byazanabafasha guhanga na Real Madrid bazahura muri UEFA Champions league.

Ku rundi ruhande, ikipe ya Chelsea irimo kwikura mu mwanya wo kuba basi yanahatanira gukina UEFA Europaleague umwaka utaha. Byaba ari uurage urtari mwiza umutoza Antanio Conte ari gusigirwa cyane ko n’ubwo bivugwa ko agomba kugura abakinnyi, ntawakirengagiza ko umuherwe wa Chelsea afite gahunda yo kubaka stade .










Yanditswe na Rukundo Xaver/Muhabura.rw

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe