Sènègal: Perezida Kagame mu bihumbi byitabiriye itahwa rya Stade [REBA AMAFOTO]

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 23/02/2022
  • Hashize 2 years
Image

Ibihumbi by’abaturage b’Igihugu cya Senegal n’abatumirwa baturutse mu bindi bihugu bitandukanye, kuri uyu wa Kabiri bateraniye muri Sitade igezweho ifite imyanya yicarwamo 50,000 igiye guhindura Senegal icyicaro gikuru cy’Afurika cy’imikino n’ibindi birori mpuzamahanga.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ari mu Bakuru b’Ibihugu na Guverinoma bitabiriye uyu muhango wabereye mu Mujyi wa Diamniadio uherereye mu bilometero 30 uvuye mu Murwa Mukuru Dakar. Iki gikorwa kibaye mu gihe umuhanda wa Gari ya Moshi uhuza iyo mijyi yombi watashywe mu kwezi k’Ukuboza 2021.

Iyi Sitade yahawe izina rya “Stade du Sénégal” kuko ari kimwe mu bikorwa remezo bihagarariye Isura nziza y’Igihugu mu ruhando mpuzamahanga.

Indi sitade yari hanze ya Dakar ni iya Lat Dior iherereye mu gace ka Thies gaherereye mu bilometero 70 uvuye i Dakar, ari ko ntabwo yemejwe muri Gicurasi 2021 n’Ishyirahamwe Nyafurika ry’Umupira w’Amaguru (CAF) nk’imwe muri Sitade yujuje ibisabwa mu kwakira imikino mpuzamahanga.

Abaturage benshi baje gutaha iyi sitade nshya baje muri Gari ya Moshi no mu modoka, mu gihe iki gihugu kikiri mu byishimo by’intsinzi yo kwegukana Igikombe cy’Afurika (AFCON) taliki ya 6 Gashyantare 2022.

Iyi Sitade yubatswe mu gihe cy’amezi 18 n’Ikompanyi y’Ubwubatsi yo muri Turikiya yitwa Summa, ikaba yuzuye itwaye akayabo ka miliyoni 270 z’amadolari y’Amerika (amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 274).

Uretse Perezida Kagame, Perezida wa Senegal Macky Sall, Perezida wa Turikiya Recep Tayyip Erdogan ndetse na Perezida wa FIFA Gianni Infantino ni abandi banyacyubahiro bakomeye bitabiriye uyu muhango.

Mu kuyitaha, iyi sitade iranakira umukino wa mbere uhuza ibyamamare mu mupira w’amaguru byo muri Senegal harimo Aliou Cisse utoza ikipe y’Igihugu akaba aza guhura n’ibyamamare byaturutse mu bindi bihugu by’Afurika Samuel Eto’o wo muri Senegal na Didier Drogba wa Cote d’Ivore.

Abaturage ba Senegal batangaje ko iyi Sitade ihesheje ishema Igihugu cya Senegal mu ruhando mpuzamahanga. Bamba Dieng w’imyaka 24 yabwiye France 24 ati: “Ni ibyishimo byo kugira sitade nziza nk’iyi Senegal. Igihugu cyari gikeneye kugarura isura y’umupira w’amaguru.”

Ibou Ngom w’imyaka 29 ati: “Ntabwo nari narigeze mbona sitade nziza nk’iyi. Nizere ko izakomeza kubungabungwa neza kugira ngo imare igihe kinini.”

Umujyanama mu by’Itumanaho muri Minisiteri ya Siporo ya Senegal Mbaye Jacques Diop, yavuze ko uyu mushinga wari mu bigize gahunda yagutse yo kugira Dakar igicumbi cy’imikino na siporo ku Mugabane w’Afurika.

Yavuze ko ibi bisobanuye ko imikino myinshi yajyaga yimurirwa muri Asia itazongera kurenga umugabane w’Afurika kuko uyu mugabane ubonye igikorwa remezo kigezweho kandi cyujuje ibisabwa mu marushanwa mpuzamahanga.

Umwe mu mikino ikomeye izakirwa n’iyi Sitade ni uwo ku italiki ya 29 Werurwe aho Senegal izongera gukina na Misiri iherutse kwambura igikombe, ibihugu byombi bikazaba bihatanira kubona itike yo mu gikombe cy’Isi.

Senegal yatangije na gahunda yo kuvugurura sitade zayo zose zitakijyanye n’igihe mbere y’uko Dakar yakira imikino ya Olempike y’urubyiruko mu mwaka wa 2026. Sitade nini kurusha izindi muri iki gihugu ni iyitiriwe Leopold Sedar Senghor yubatswe i Dakar mu mwaka  wa 1985, ifite ubushobozi bwo kwakira abantu basaga 60,000.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 23/02/2022
  • Hashize 2 years