Senderi:Ninjye muhanzi ukunzwe abandi barwaye indwara zo mu magufwa kuko ntawundi urakorera million 3 nyuma ya Guma Guma

  • admin
  • 04/10/2015
  • Hashize 9 years

Umuhanzi Nyarwanda umaze kumenyekana Eric Senderi umaze kumenyekana ku izina rya Senderi International Hit nyuma yo kuba mu bahanzi 10 bahataniraga gutwara irushanwa rya PGGSS ku nshuro ya 5 akabura amahirwe yo gutwarairi rushanwa kuri ubu arahamya ko ariwe muhanzi uri kuri hit cyangwa ukunzwe nk’uko abisobanura mu magambo ye



Senderi International Hit arimo kuganira n’umunyamakuru wa Muhabura.rw: Photo by Sarongo Richard

Bimwe mu byo umuhanzi ashingiraho: Aganira n’umunyamakuru wa Muhabura.rw umuhanzi Senderi International Hit yatangajeko bidasubirwaho ariwe mu hanzi ukunzwe hano murwanda ndetse anahamyako afite n’ibimenyetso bigera kuri 15 bihamya ko ari umuhanzi ukunzwe hano mu Rwanda, bimwe muri ibyo bihamya ni ibi bikurikira nk’uko yabyivugiye mu magambo ye ati niba hari uvuga ko akunzwe kundusha azaze tujyane aho bita Ibweyeye cyangwa aho bita Ipindura ndetse n’aho bita Tunduti nasanga andusha abafana azabone kuvuga ko akunzwe.

Aha Senderi yanavuzeko ariwe muhanzi ugira udushya twinshi cyane ko ngo ariwe muhanzi wabashije kugaburira abafana mu imurika rya alubumu ndetse ninawe muhanzi ushobora kugera muri stade indirimbo ze abantu bose bakaziririmba kuko bazizi kandi kuri ubu nyuma y’aho avuye muri Guma Guma amaze kuririmbira milliyoni eshatu z’abanyarwanda ufite indirimbo y’ukwezi bita Tekana hamwe n’indi arimo gukorera muri Kenya bita bandutire



Imodoka ya Senderi International Hit wemeza ko ariwe ukunzwe mu Rwanda: Photo by Sarongo Richard

Senderi International Hit kandi kuri ubu ngo ari mukazi kenshi cyane ko ngo yifuza ko umwaka utaha w’umuziki nta rushanwa ryazongera kumucika ataryegukanye aha yavugaga amarushanwa ahemba abahanzi hano mu Rwanda harimo nka Salax Award, ndetse na PGGSS ubwo izaba igeze ku nshuro yayo ya gatandatu.

Yanditswe na Mutoni Brenda/Muhabura.rw

  • admin
  • 04/10/2015
  • Hashize 9 years