Senateri Tito Rutaremara yagaragaje igikwiye gukoreshwa Inzu ya Habyarimana
- 20/07/2016
- Hashize 8 years
Ubwo bagaragarizwaga ibyavuye mu gikorwa cyo kugenzura ibikorwa by’ubukerarugendo byakozwe na Komisiyo y’Iterambere ry’ubukungu n’imari mu nteko ishinga amategeko, bamwe mu basenateri bavuze ko ibigaragara mu ngoro ndangamateka y’Abaperezida bitera urujijo, Sen. Tito Rutaremara we avuga ko iyi nzu itashyirwamo ibyiza ahubwo ikwiye gushyirwamo ibibi byose byakozwe mu Rwanda.
Amashusho y’incamake z’uru rugendo rwakozwe n’Abasenateri bagize iyi komisiyo yo mu mutwe wa Sena, agaragaramo kutemeranya n’ibikorwa biri muri zimwe mu ngoro ndangamateka z’u Rwanda nk’iy’abakuru b’igihugu ihereye I Kanombe ahahoze hatuye Perezida Juvenar Habyarimana. Avuga ku mafoto agaragaza ibikorwa bya Jenoside nk’imyitozo y’Interahamwe baasanze muri iyi Ngoro, (muri aya mashusho yeretswe) Senateri Karangwa Chrysologue, yaagize ati “ Murashaka kwigisha iki? Murashaka kwerekana iki? Uko jenoside yateguwe?” Mu bitekerezo byatanzwe nyuma yo kwerekwa iyi Raporo n’aya mashusho y’incamake yayo, Abasenateri bavuze ko ibikorwa bigaragara muri iyi nzu bitaga iyo kwa ‘Habyarima’ bitera urujijo ku buryo hagenwa imikorere yayo cyangwa igafungwa burundu. Hon Sen Jean Damascene Ntawukuriryayo ati “ …None se kukubwira ngo twagiye kuyisura dusanga bashyizemo amafoto kubera ko twari mu gihe cy’icyunamo, ubwo twe tuzi icyo imaze cyangwa twe twagiyeyo tuzi icyo itumariye.” Senateri Tito Rutaremara watangaga igitekerezo kuri ibi bikorwa baasanze muri iyi nzu, yagize ati “ Ntabwo wajya kwerekana ubuzima bwiza bwa Habyarimana kandi ni we wayubatse ayijyamo, ni ugushaka ibintu bigaragaza ibyo yakoze koko akaba ari byo bijyamo, Ahubwo se twatanze ibitekerezo iyi nzu ikazaba musée yo kwerekana ibyo Habyarimana yakoze, cyangwa ibibi byose byakozwe mu Rwanda.” Abasenateri bagize iyi Komisiyo yaasuye iyi ngoro ndangamateka bavuga ko babwiwe ko aya mashusho agaragaza amahano ya Jenoside ashyirwamo mu bihe byo kwibuka ubundi agakurwamo.
Senateri Bizimana Evariste uri muri iyi komisiyo yasuye ibi bikorwa, yavuze ko ibisobanurwa n’abagaragaza ibikorwa biri muri iyi ngoro ndangamateka y’Abaperezida ntaho bihuriye n’ukuri. Ati “ Abatanga amateka kwa Habyarimana ntibabizi, ubabaza igiti cy’umurinzi gihari bakakubwira ko ari icyo Habyarimana yateye, nyamara wakireba ugasanga gishobora kuba gifite nk’imyaka 200, bakakubwira ngo piscine ihari ni aho uruziramire rwabaga, wareba neza ugasanga ni ikarita y’u Rwanda.”
Senateri Bizimana ukomeza kunenga ibiri muri iyi ngoro, avuga ko irimo abaperezida batatu gusa nyamara yitwa ko ari ingoro ndangamateka y’abakuru b’igihugu bayoboye u Rwanda. Ati “ Harimo Habyarimana, Kayibanda na Sindikubwabo, ukababaza uti se ko ari ingoro y’abaperezida, abandi bakuru b’ibihugu barihe, bakarebana.” Abasenateri banengaga ibyagaragaye mu ngoro ndangamateka z’u Rwanda, banagarutse ku nyamaswa zikomeje gushyirwa mu ngoro ndangamateka y’Umudage Richard Kandt ufatwa nk’uwatangije umurwa mukuru w’u Rwanda. Izi ntumwa za rubanda zivuga ko iyi nyubako yakwiye kugaragaza amateka y’uyu mudage ariko ntitandukire ngo ishyirwemo izi nyamaswa zirimo n’izirya abantu nk’inzoka n’ingona iteganywa kuzanwa. Hon Bizimana ati “ Iyo winjiye muri iriya nzu ubona handitse ngo amateka ya Kandt, wageramo imbere ugasangamo inzoka.” Sen. Prof Karangwa Chrysologue wavugaga ko iyi nzu idakwiye kwitirirwa Kandt kuko basenye umwimerere wayo, yavuze ko ikwiye gushyirwamo amateka y’ubukoloni bwakorewe Abanyarwanda. Senateri Mukankusi Perina uyobora iyi Komisiyo y’Iterambere ry’ubukungu n’imari muri Sena yasuye ibi bikorwa, yavuze ko uru rujijo rw’ibikorwa bigaragara muri izi ngoro ndangamateka rwarahawe icyuho n’itegeko rizishyiraho kuko ritagena inshingano z’izi ngoro ahubwo rikagena ko bigenwa n’Iteka. Uyu musenateri yavuze ko Komisiyo yo kuvugurura amategeko iri kuvugurura iri tegeko bityo bikaba byaranahagaritse amateka yakorwaga kuri izi nshingano z’ingoro Ndangamateka.
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw