Senateri Nyirasafari Espérance yatorewe kuba Umusenateri uhagarariye Umujyi wa Kigali

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 16/09/2024
  • Hashize 2 days
Image

Senateri Nyirasafari Espérance yatorewe kuba Umusenateri uhagarariye Umujyi wa Kigali ku majwi 63/115 y’abagize inteko itora, akaba yari asanzwe ari Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda.

Ni mu matora y’Abasenateri 12 yabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Nzeri 2024, yakorewe mu Ntara n’Umujyi wa Kigali.

Espérance Nyirasafari ni impuguke mu mategeko akaba yari Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda kuva tariki ya 17 Ukwakira 2019.

Ni inshingano yahawe nyuma y’aho Perezida wa Repubulika Paul Kagame amushyizeho.

 Mbere y’uko aba Senateri, Nyirasafari yari Minisitiri w’iyahoze ari Minisiteri y’Umuco na Siporo, imirimo yakoze kuva tariki 18 Ukwakira 2018 kugeza tariki ya 22 Nzeri 2019.

Kuva tariki ya 5 Ukwakira 2016 kugeza tariki 18 Ukwakira 2018 yari  Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 16/09/2024
  • Hashize 2 days