Senateri Jim Inhofe wari inshuti y’u Rwanda yitabye Imana 

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 10/07/2024
  • Hashize 2 months
Image

Jim Inhofe wabaye Senateri uhagarariye Leta ya Oklahoma muri Kongere ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri azize indwara ya stroke yamuhitanye ku myaka 89. 

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yashenguwe n’urupfu rw’uyu munyapolitiki wari inshuti ikomeye y’u Rwanda n’Afurika muri rusange. 

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Kagame yihanganishije umuryango we wasigaye ndetse n’inshuti, anagaragaza ko Jim Inhofe yari inshuti yihariye y’umugabane n’u Rwanda by’umwihariko.

Yagize ati: “Mbikuye ku mutima mfashe mu mugongo inshuti n’umuryango wa Jim Inhofe. Uhereye ku ruzinduko rwe rwa mbere muri Afurika mu myaka 25 ishize, n’izindi nyinshi zarukurikiye, Jim yari inshuti yihariye y’umugabane wacu, n’u Rwanda by’umwihariko. 

Umubano Jim yubatse hagati y’Afurika na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika uzahora ari ingenzi mu murage asize nk’umunyapolitiki akaba n’umukozi wa Leta.”

Senateri Inhofe yahagarariye Leta ya Oklahoma muri Kongere y’Amerika mu gihe cy’imyaka 60 akaba ari we wayihagarariye igihe kinini kurusha abandi.

Urugendo rwe mu bya politiki rwagaragaye cyane ubwo yiyemezaga kuvugira igitekerezo cyo gutanga inkunga za gisirikare no kurwanya igitekerezo cy’imihindagurikire y’ibihe. 

Urugendo rwe mu bya politiki rwamaze igihe kigera ku myaka 60 guhera mu mwaka wa 1966 ubwo yatorerwaga bwa mbere kuba Depite uhagarariye Leta ya Oklahoma. 

Yabaye Senateri bwa mbere mu 1969 ndetse aza no kuba Meya wa Tusla mu 1978 ubwo yatorerwaga kwinjira muri Kongere. 

Yakundaga cyane ingabo z’Amerika, cyane ko na we yigeze kuba mu gisirikare mu gihe cy’umwaka umwe ubwo habaga intambara ya Vietnam. 

Muri Sena, Jim Inhofe yabaye Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe serivisi za gisirikare na Komisiyo ishinzwe Ibidukikije ndetse n’imirimo ya Leta. 

Gusa kimwe mu byo yibukirwaho gikomeye cyane ni uburyo yarwanyije ibitekerezo bihamya ko ibikorwa bya muntu bigira uruhare mu kwiyongera kw’ibipimo by’ibishyuje bw’Isi, ndetse akaba yaranarwanyije ibijyanye n’imihindagurikire y’ibihe avuga ko ari igihuha cya mbere cyaroshywe ku baturage b’Amerika. 

Muri Gashyantare 2015 ubwo yajugunyaga ikibumbe cy’urubura muri Sena asobanura uburyo imihindagurikire y’ibihe ari ikinyoma. 

Nubwo Inhofe yigeze kuba umwambari wa Donald Trump akanatora ko adakwiye kweguzwa, yavuye mu ishyaka rye kugira ngo yemererwe kwemeza ibyavuye mu matora ya 2020. 

Inhofe yasezerewe muri Sena mu mwaka wa 2022, agiye mu kiruhuko cy’izabukuru. 

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 10/07/2024
  • Hashize 2 months