Senateri Jean de Dieu Mucyo apfuye urupfu rutunguranye

  • admin
  • 03/10/2016
  • Hashize 8 years
Image

Senateri Jean de Dieu Mucyo wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya jenoside yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 03 Ukwakira 2016.

Amakuru amaze kugera kuri MUHABABURA.rw ni uko Urupfu rwa Senateri Mucyo rwemejwe na Dr Jean Damascene Bizimana uyobora CNLG wavuze ko yaba Aguye muri escalier ari kujya ku kazi.” Senateri Mucyo yahise ajyanwa kwa muganga agezeyo yitaba Imana

Uyu mugabo w’imyaka 55 yatorewe kwinjira muri Nteko Ishingamateko, Umutwe wa Sena tariki 29 Gicurasi 2015 akaba yari amaze umwaka hafi n’igice muri uwo mwanya.

Jean de Dieu Mucyo yamenyekanye cyane muri politiki yo mu Rwanda nyuma ya Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mucyo yashinzwe imirimo ikomeye irimo kuba Minisitiri w’Ubutabera n’Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika ndetse n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG).

Uyu mugabo uvuka mu Ntara y’Amajyepfo yabaye kandi Umuyobozi w’Akanama kari gashinzwe gucukumbura uruhare rwa Leta y’Abafaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasohoye raporo yayo muri Kanama 2008.

Yanditswe na Snappy Akayezu Jean de Dieu/Muhabura.rw

  • admin
  • 03/10/2016
  • Hashize 8 years