se wa Diamond yagaragaje ko yababajwe bikomeye n’urugomo rwakorewe umukazana we Mobetto

  • admin
  • 23/05/2018
  • Hashize 6 years
Image

Nyuma yaho bimenyekanye ko Sanura Kasim, nyina wa Diamond,yakubitiye Mobetto mu nzu ya Diamond amuhora ko yararanye n’umuhungu we, kuri ubu na se wa Diamond yagize icyo abivugaho aho yagaragaje akababaro n’amagambo agaragaza kutishimira nagato ibyakorewe umukazana we Hamissa Mabetto dore ko abafitiye n’umwuzukuru.

Tariki 13 Gicurasi 2018 nibwo Hamissa Mobetto yararanye na Diamond mu cyumba kimwe gusa mu gitondo ubwo nyina wa Diamond yajyaga gusuhuza umuhungu we, ubwo ni mugitondo cyo ku wa 14 Gicurasi 2018 agasanga Mobetto mu buriri yiturije, yahereye ko amukubita, atabarwa na Diamond.

Mu byo uyu mukecuru yatangaje byatumye akubita Hamisa ngo ni uko atamushaka na gato ku muhungu we, nyamara yaranabyaranye na Diamond.

Nyuma y’ibi byose byabaye, Abdul Juma, se wa Diamond yagaragaje ko yababajwe bikomeye n’urugomo rwakorewe umukazana we (Mobetto) ko bitamushimishije na gato.

Abdul Juma aganira na Global TV yagaragaje ukutishimira ibyakorewe Mobetto maze atangaza amagambo arimo n’agahinda aho yavuze ko gukubita umukazana we ari ukumukora mujisho.

Abdul Juma yagize ati “Nareke abana bakore ibyabo,…si byiza gukubita umuntu nta kosa afite si nabikunze na gato gukubita umwana wabyaranye n’umuhungu wanjye ni ukunkora mu jisho”.

Yorongeye asaba ko Diamond agomba kugira vuba akarongora Mobetto kuko afite amatsiko y’ubukwe bwabo.

Abdul Juma yagize ati”Diamond agomba kugira vuba akarongora uriya mukobwa bakabana byemewe n’amategeko”.

Nyina wa Diamond, Mama Dangote yakunze kugaragaza ko ashyigikiye Zari kuva ku munsi wa mbere yamubonanye na Diamond kugeza batandukanye tariki 14 Gashyantare 2018, kugeza ubwo yanamubwiye ko natarongora Zari atazigera yitabira ubukwe bwe gusa ku rundi ruhande Zari yarinze ava mu muryango wabo adakunda nyirabukwe n’ubwo we amukunda.

Yasabye Diamond kugira vuba akarongora Mobetto kuko afite amatsiko y’ubukwe bwabo
Abdul Juma se wa Diamond yavuze ko gukubita umukazana we wababyariye umwana ari ukumukora mujisho.
yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 23/05/2018
  • Hashize 6 years