Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda zahawe ubutumwa bwa Perezida Kagame

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 15/01/2022
  • Hashize 2 years
Image

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Biruta Vincent, yasuye Ingabo z’u Rwanda (RDF) ziri mu butumwa bwo gucunga umutekano no kugarura amahoro muri Repubulika ya Santarafurika, abagezaho ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, Paul Kagame.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwatangaje ko ku wa Kane taliki ya 13 Mutarama 2022, Minisitiri Dr. Biruta yasuye batayo ya 57 y’umutwe w’Ingabo z’u Rwanda woherejwe kugarura amahoro muri Santarafurika ifite ibirindiro   mu Nkambi ya Nzilla mu Murwa Mukuru wa Bangui.

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 14 Mutarama bwo yasuye batayo ya 8 ifite ibirindiro ahitwa Socatel Mpoko n’iya 9 ifite ibirindiro i Bangui z’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro (MINUSCA).

Muri uru ruzinduko, Minisitiri Dr. Biruta yari aherekejwe n’Umuyobozi ishami ry’Ubutasi bwa Gisirikare muri RDF Brig Gen Vincent Nyakarundi.

Minisitiri Dr. Biruta yatanze ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda Paul Kagame, wabifurije umwaka mushya muhire anabashimira ku mirimo myiza bakoze buzuza inshingano barangwa n’imyitwarire izira amakemwa n’ubunyamwuga bw’intangarugero muri Santarafurika.

Yamenyesheje Ingabo z’u Rwanda amakuru mashya ku bijyanye n’uko umutekano uhagaze mu Rwanda n’imbaraga Igihugu cyashyize mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19 zirimo no kugeza inkingo zihagije ku baturage, ahamaze gukingirwa byuzuye abasaga miliyoni 6.

Yanabahaye amakuru mashya ku miterere y’umubano w’u Rwanda n’ibihugu by’abaturanyi.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubutasi bwa Gisirikare Brig Gen Vincent Nyakarundi, yasabye Ingabo z’u Rwanda  gukomeza kugaragaza ubwitange mu kuzuza inshingano zabo.

U Rwanda ruza ku mwanya wa mbere mu kugira abasirikare benshi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Santarafurika, rukaba rwaranohereje n’umutwe udasanzwe w’ingabo zifasha izoherejwe muri ubwo butumwa hakurikijwe amasezerano ibihugu byombi bifitanye.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 15/01/2022
  • Hashize 2 years