Safi Madiba yamaze gutangira umuziki ku giti cye
- 30/10/2017
- Hashize 7 years
Muri Urban Boyz! Mu mezi abiri ashize havuzwe inkuru zishoreranye zahishuraga ibimenyetso bishobora kuba iherezo rya Urban Boyz; Safi na Humble Jizzo bashyirwaga mu majwi yo kuba intandaro ya byose bahakanye kenshi ko bidashoboka.
Safi arushingana n’umukobwa ufite ubwenegihugu bwa Canada byavuzwe ko azahita amusangayo bakajya ubutazagaruka nyuma gato Humble Jizzo na we atangaza ko agiye kujya muri Amerika aherekeje umukunzi we witegura kubyara.
Ubu Safi Madiba aherereye muri Uganda aho yagiye gukorera indirimbo ye bwite afatanyije na Meddy. Yagiye i Kampala atabibwiye abo mu itsinda rye ibintu Nizzo yakiriye nabi cyane.
Producer Sasha Vybz yanditse kuri Instagram ubutumwa bwatunguye benshi! Yashyizeho ifoto ari kumwe na Meddy na Safi ayiherekeza amagambo yumvikanisha ko “Safi yatangiye kuririmba ku giti cye”.
Yagize ati “Mu kazi uyu munsi hamwe n’abahanzi bakomeye mu Rwanda Meddy na Safi Madiba. Amahirwe masa Safi ku rugendo rw’umuziki wawe bwite”
Nizzo yakiriye nabi icyemezo Safi yafashe cyo kujya muri Uganda atabwiye bagenzi be ndetse yabwiye KT Idols ko “Safi akwiye kuba umugabo akerura akavuga gahunda afite”.
Nizzo ati “Buriya ikintu urimo iyo utabashije kucyubaka neza ukajya no kubaka ikindi ku ruhande bigaragaza ko hari ikintu ku ruhande ushaka utari werura. Abaye umugabo akabyerura kuko wenda arashoboye ashobora kwikorana cyangwa bikaguma uko kuko turabimenyereye ko akora indirimbo ku giti cye ku ruhande”.
Yongeyeho ati “Amarangamutima yanjye byangora kuyasobanura byaba birebire cyane ariko burya ikintu cyose kiba ku bw’impamvu, wasanga wenda ashaka kubaka foundation ye neza yitonze wenda akabona kubwira itsinda ryacu icyo agomba kuribwira”.
“Ku giti cye kuba atari yasezera ndacyabifashe ko turi itsinda, ibindi byose yakora birabangamira itsinda. Ku giti cyanjye nk’umuntu utekereza ibyo arimo mbifata nk’ibibangamiye itsinda, ntabwo ari twe twamutumye, n’icyo agiye kubaka ni ku giti cye, muri make ni ibibangamira itsinda”.
Nizzo uvuga mu ijwi ryumvikanamo ikiniga n’ibyishimo bike yahamije ko amaze imyaka igera kuri ibiri atavugana na Safi haba kuri telefone, kohererezanya ubutumwa bugufi cyangwa ikiganiro gisanzwe amaso ku yandi.
Ati “Nk’imyaka ibiri irashize pe! Birakomeye cyane! Buriya kwanga kuvuga ni ibibi, ushobora kwanga kuvuga n’abantu bakabyibonera”.
Nizzo yavuze ko muri iyi myaka ishize atavugana na Safi byatewe n’ibibazo byabo bwite bafitanye.
UBUKWE BWA SAFI MADIBA NA JUDITH | REBA VIDEO