Rwanda:Perezida Kagame yavuze ko byagorana kubona umuntu uriho akaba atabona ko hari ahaza hamutegereje

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 21/06/2022
  • Hashize 2 years
Image

Urubyiruko rwabaye ingingo yibanzweho b’abayobozi bahuriye mu biganiro byo kuri uyu wa Kabiri taliki ya 21 Kamena, byibanze ku gutegura ahazaza hasangiwe (common future) mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth).

Ibyo biganiro byitabiriwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, Makhtar Sop Diop uyobora Ikigo Mpuzamahanga cy’Imari (IFC), Akinwumi Adesina uyobora Banki Nyafurika Itsira Amajyambere (AfDB), Dr. Andrew Forrest uyobora Ikigo Mpuzamahanga Fortescu Future n’Umuyobozi w’Ikigo Subak cyihutisha gahunda zo guhanana n’imihindagurikire y’Ikirere Amali Chivanthi de Alwis.

Abo bayobozi bunguranye ibitekerezo ku ngingo zinyuraanye zafasha abatuye Isi kubaka ahazaza hasangiwe nubwo bafite imyumvire, ibitekerezo n’ibyerekezo bitandukanye. Kubaka ahazaza hasangiwe bijyana no kuzirikana ko abantu bose bafite urugo rumwe bita Isi, kandi rugomba kubungabungwa kugira ngo n’abazavuka mu bihe biri imbere bazasange rugifite imfatiro zihamye.

Ni muri urwo rwego buri wese mu batuye Isi asabwa kugira uruhare mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ahanini iterwa n’imyitwarire ya muntu, aho kurengera ibidukikije no guharanira iterambere bigomba kujyana.

Perezida Kagame yavuze ko byagorana kubona umuntu uriho akaba atabona ko hari ahazaa hamutegereje, hashobora kuzaba habi cyangwa heza bitewe n’amahitamo ye y’uyu munsi. Yavuze ko igisabwa ari uko abantu bagerageza guhuza imyumvire mu gusigasira icyiza rusange.

Yagize ati: “Ntekereza ko ari umurimo ukomeza, utwerekeza ku gikorwa gifatika; kandi nizera ko Isi ifite ibintu byinshi bitandukanya abantu ariko na none muri buri mutwe w’umuntu na buri gihugu, harimo ibitekerezo by’aho hazaza hasangiwe.”

Avuga ku gutegurira urubyiruko kuzatanga umusaruro ukenewe mu gihe kizaza, Perezida Kagame yavuze ko inzego zifata ibyemezo zatangira gutekereza ibyo zikwiye kuba zikorana n’urubyiiruko aho kubirukorera.

Ati: “Dukwiye kuba dutekereza ibyo twakorana kenshi na bo aho kubibakorera, kubera ko urubyiruko na rwo ruzi ibyo rukwiye gukora. Ibyo rukeneye ni inyunganizi abantu benshi bagaragaje hano. Ni ukugera ku bufasha butandukanye batabasha kugeraho. Ibyo bizajyana no kubaha amahirwe yo kugira uruhare mu bikorwa birimo kujya mbere, hari imyanzuro inyuranye ikwiye kuba ifatwa ku nzego zitandukanye kandi uko bazarushaho kugira uruhare mu rugendo rwo gufata ibyemezo ni ko bazarushaho gutanga umusaruro mwiza.”

Perezida Kagame yavuze ko urubyiruko niruramuka rubonye uruvugiro rukagira n’uruhare mu birukorerwa n’ibikorwa muri sosiyete muri rusange, hari amahirwe menshi y’uko ruzatanga umusanzu ufatika ku bufatanye n’izindi nzego zose z’abagize umuryango mugari w’abantu.

Akinwumi Adesina, yasobanuye ko by’umwihariko urubyiruko rukeneye gushyigikirwa, imishinga yarwo igaterwa inkunga mu guharanira kubaka ubukungu bushingiye ku bitekerezo n’imbaraga zarwo.

Ati: “Mu byo dukora byose, dukwiye gushyira imbere urubyiruko mu mishinga yose twaba dutera inkunga. Kubera ko, ntekereza ko muri Afurika no mu bihugu bya Commonwealth byose dukeneye guhanga ubukungu bushingiye ku rubyiruko.”

Amali Chivanthi de Alwis MBE, yavuze ko mu gihe abantu bose bafite umubumbe bagomba kubaho, buri wese akeneye kugera ku buvuzi, ku burezi, ku iterambere, ari na ko agira uruhare mu bukumira ibibazo bibangamira umuryango muri rusange.

By’umwihariko, yavuze ko urubyiruko rukeneye guhabwa uburezi n’ubumenyi mu buhinzi, ikoranabuhanga, guhanga udushya, mu kuba ba rwiyemezamirimo n’ibindi bice by’imibereho kugira ngo rubashe gukomeza gutegura ahazaza hafite ibisubizo.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 21/06/2022
  • Hashize 2 years