RwandAir yahishuye impamvu yahisemo gusubika ingendo muri Afurika y’Epfo

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 17/09/2024
  • Hashize 2 months
Image

Sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu Kirere RwandAir, yahishuye impamvu yahisemo gusubika ingendo zijya n’iziva i Cape Town muri Afurika y’Epfo guhera ku wa 27 Ukwakira 2024.

Itangazo rikimara gusohoka ku mbuga nkoranyambaga za RwandAir, abantu benshi bahise bibaza impamvu izo ngendo zaba zisubitswe mu gihe Afurika y’Epfo ari igihugu gikorwamo ingendo nyinshi ziturutse mu bice bitandukanye ku Isi.

Imvaho Nshya yahise ishaka kumenya impamvu y’iryo subikwa, cyane ko hari bamwe bafashe ubutumwa bwa RwandAir nk’aho zisubitswe ku mpamvu zidasanzwe harimo n’iza Politiki.

Ubuyobozi bwa Rwanda bwahamirije iki kinyamakuru ko nta yindi mpamvu idasanzwe, ahubwo bifitanye isano n’ubusesenguzi bwakozwe bukagaragaza ko ingendo zo muri icyo cyerekezo zikwiriye gusubikwa.

Ubuyobozi bwagize buti: “Turahora dusuzuma inzira zacu kugira ngo tunonosore uko zikorwa, mu kurushaho gushimangira ibyerekezo tugurukamo mu gushyigikira abakiriya bacu b’indahemuka. Nyuma y’ubusesenguzi bwa vuba aha, twahisemo guhagarika serivisi zacu i Cape Town, muri Afrika y’Epfo, guhera ku ya 27 Ukwakira 2024.”

Ku rundi ruhande, ubuyobozi bwa RwandAir bushimangira ko ingendo zo muri Afurika y’Epfo zitagiye guhagarara, kubera ko iyi sosiyete y’Indege ikomeza gukora ingendo zijya n’iziva i Johannesbourg, undi Mujyi w’Afurika y’Epfo.  

Ubuyobozi bwa RwandAir bwakomeje bugira buti: “Tuzakomeza gukora ingendo zijya n’iziva i Johannesburg; uyu munsi dukora ingendo 14 buri cyumweru zijya n’iziva i Johannesburg.”

Ubusanzwe, gukora ubusesenguzi bw’ubucuruzi ni intambwe ikorwa n’abacuruzi bose baharanira iterambere ry’ibikorwa byabo, kuko ari bwo butuma bafata ibyemezo bikwiriye bifasha kurushaho gukura mu buryo bubigoranye ko bwasiga ibihombo.

Ubwo busesenguzi bushingira ku mpamvu nyinshi, ariko zose ziba zigamije guharanira iterambere kuko ari na bwo bugaragaza ishusho y’imitangire ya serivisi, ahari intege nke, imbaraga nyinshi, amahirwe n’ingorane.

Kuba RwandAir ibikorwa mu buryo bihoraho, bigaragaza imbaraga ishyira mu kurushaho guharanira kunoza imitangire ya serivisi no gukemura ingorane zishobora kwangiza izina imaze kubaka mu ruhando mpuzamahanga.

Uyu munsi, RwandAir  ikora ingendo zo mu gihugu imbere ndetse n’izihuza u Rwanda n’Afurika y’Iburasirazuba, Afurika yo Hagati, Afurika y’Amajyepfo, Uburasirazxuba bwo Hagati n’Aziya.

Kugeza ubu iyi sosiyete imaze kuba ubukombe mu ruhando mpuzamahanga ikora ingendo zijya mu byerekezo 25.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 17/09/2024
  • Hashize 2 months