Rwanda:Ingabo z’u Rwanda zasoje imyitozo ihanitse ya gisirikare 

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 07/08/2024
  • Hashize 1 month
Image

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Mubarakh Muganga, yayoboye umuhango wo gusoza imyitozo ihanitse ya gisirikare yakorwaga na brigade y’ingabo zirwanira ku butaka.

Ni ibirori byabereye mu Kigo cy’imyitozo Njyarugamba cya Gisirikare cya Gabiro giherereye mu Karere ka Gatsibo. 

Abasirikare basoje amasomo ni abamaze igihe cy’amezi atandatu mu myitozo ihanitse ya gisirikare bakoze ubutadohoka, aho bongerewe ubumenyi bwisumbuye mu bijyanye no gucunga umutekano wo ku butaka mu buryo bugezweho kandi bw’umwuga. 

Iyo myitozo ya gisirikare yagarutse ku nzego zitandukanye harimo gukarishya ubuhanga mu kumasha (kurashisha intwaro zitandukanye), uburyo bwo gutegura no gushyira mu bikorwa urugamba, kuyobora no gufata mu nshingano ibikorwa bya gisirikare, imikino njyarugamba, imyitozo ngororamubiri  ndetse n’ibikorwa bya gisirikare byo kumanuka ku migozi no mu mitaka. 

Umuhango wo gusoza imyitozo wagaragajwemo ubumenyi n’ubuhanga Ingabo z’u Rwanda zungutse mu gihe cy’amezi atandatu. 

Abitabiriye uwo muhango banyuzwe n’ibikorwa byuje ubuhanga n’ubunararibonye beretswe mu nzego zose z’amahugurwa yahawe iyo brigade y’ingabo z’u Rwanda zirwanira ku bitaka. 

Batashye badashidikanya ku bushobozi n’imyiteguro bafite mu guhangana n’icyahungabanya umutekano cyose. 

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 07/08/2024
  • Hashize 1 month