Rwanda:Hatangijwe ubukangurambaga bugamije kurwanya icuruzwa ry’abantu

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 14/08/2023
  • Hashize 9 months
Image

Muri iki gihe urubyiruko rwugarijwe n’ibibazo by’igurishwa ry’abantu ku isi, umuryango Delight Rwanda uratangaza ko kubufatanye na Rwanda Media Commission RMC batangije ubukangurambaga buzamara amezi abiri bugamije kurwanya no gukumira icuruzwa ry’abantu hifashishijwe murandasi n’itangazamakuru buzibanda cyane ku bikorwa bijyanye no kuburira urubyiruko ndese no kurubwira amayeri akoreshwa mu bikorwa by’icuruzwa ry’abantu kugira ngo barusheho kubyirinda.

Umuyobozi mukuru wa Delight Rwanda Gihana Samson avuga ko ubu bukangurambaga bwatangiye tariki 10 Kanama buzasozwa tariki 13 Ukwakira 2023 bukaba bwibanda cyane mu bikorwa bizafasha urubyiruko by’umwihariko abanyeshuri bari mu biruhuko gusobanukirwa byimbitse amayeri akunda gukoreshwa nko kubizeza ibitangaza bidahari birimo kubabonera akazi hanze, kubaha amahirwe yo kwiga hanze ku buntu (scholarship) ndetse no kubizeza urukundo kandi bagamije kubagurisha.

Zimwe mu mpamvu nyamukuru z’ubu bukangurambaga zishingiye ko umubare munini w’urubyiruko ucuruzwa kubera ko nta makuru baba bafite yerekeye icuruzwa ry’abantu bakisanga baguye muri iki kibazo batagifite ubushobozi bwo kukigobotora. Gihana Samson avuga ko icuruzwa ry’abantu ari ikibazo kibangamiye u Rwanda n’isi yose muri rusange hakaba hakenewe imbaraga nyinshi zo kugikumira no kukirwanya.

Akomeza avuga ko muri iki gihe cy’amezi abiri yagenewe ubukangurambaga bwo kurwanya icuruzwa ry’abantu hazatangwa ibiganiro mu bitangazamakuru ndetse no kwifashisha imbuga nkoranyambaga kuko ari bwo buryo bwiza bwo kugera ku rubyiruko n’abantu bakuru muri rusange.

Nk’uko bitangazwa n’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe kurwanya ibyaha n’ibiyobyabwe UNODC ngo ibyaha by’icuruzwa ry’abantu ku isi bikomeje kwiyongera ahanini bitewe n’uko ababikora babikuramo inyungu zirenze urugero ndetse n’ibihano bitangwa ku bantu bakora ibyo byaha bikaba bidakarishye.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubukangurambaga muri Delight Rwanda Mwerekande Edward avuga ko ikibazo cy’icuruzwa ry’abantu kibasira cyane urubyiruko kuko ruba rudafite ubumenyi ku mayeri akoreshwa ndetse no kugira inyota y’iterambere rishingiye ku mashuri n’akazi nka kimwe mu bisubizo baba bumva ko cyabakura mu bukene. Uyu muyobozi akomeza avuga ko uruhare rwa buriwe wese rukenewe haba mu bantu bavuga rikumvikana ku mbuga nkoranyambaga (influencers) ndetse n’abayobozi binzego zitandukanye.

Umuryango w’abibumbye ushinzwe kurwanya ibyaha n’ibiyobyabwenge UNODC uvuga ko ibyaha by’icuruzwa ry’abantu bikunda kwibasira abakobwa, abana ndetse n’abantu bakuru bakoreshwa imirimo y’agahato, gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku gahato, gucuruza ibiyobyabwenge, gusabiriza ndetse no kubakuramo zimwe mu ngingo zigize umubiri wabo.

Mu bushakashatsi buherutse gukorwa mu Rwanda bugaragaza ko icuruzwa ry’abantu ari kimwe mu byaha byiyongera cyane ku isi ariko no mu Rwanda kikaba cyaratangiye kuzamuka ku muvuduko uteye inkeke. Umuryango Never Again mu bushakashatsi uheruka gukora uvuga ko abantu bashowe muri ubu bucuruzi bajyanwa cyane mu bihugu nk’iby’uburasirazuba bwo hagati byumwihariko mu Bushinwa n’ibindi bihugu by’Aziya cyakora ngo hari n’abajyanwa batabizi mu bihugu by’akarere u Rwanda ruhereremo nka Kenya na Uganda.

Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko nibura abanyarwanda 150 bakorewe icuruzwa ry’abantu, hagati ya 2020-2022. RIB ikomeza kugaragaza ko mu bantu 150 bacurujwe hari harimo 68 bafite imyaka iri munsi ya 18, mu gihe abandi 68 bari hagati ya 18-30 naho abandi 14 bari hejuru y’imyaka 30 y’amavuko.

Itegeko Nº 51/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye gukumira, kurwanya no guhana icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu mu bandi risobanura icuruzwa ry’abantu nk’igikorwa cyose gikozwe n’umuntu hagamijwe gushaka inyungu, uha cyangwa ushakira undi akazi, utwara, wimura, uhisha cyangwa wakira undi muntu, hakoreshejwe ibikangisho, imbaraga cyangwa ubundi buryo bwose bw’agahato.

Rivuga kandi ko bishobora kuba ishimuta, uburiganya, ubushukanyi, kumubonerana kubera ububasha umufiteho cyangwa kubera ko ari umunyantege nke, gutanga cyangwa kwakira ubwishyu cyangwa inyungu kugira ngo umuntu ufite ububasha ku wundi muntu yemere.

 

 

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 14/08/2023
  • Hashize 9 months