Rwanda – Zimbabwe : Twasinyanye amasezerano y’ingenzi yo kohererezanya abanyabyaha-Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 31/07/2022
  • Hashize 2 years
Image

Umubano w’u Rwanda na Zimbabwe ukomeje kongerwamo ikibatsi binyuze mu masezerano y’ubufatanye ibihugu byombi byashyizeho umukono amaze kugera kuri 22, nyuma y’amasezerano atatu mashya yasinywe ku wa Gatanu taliki ya 29 Nyakanga 2022.

Amasezerano yasinywe arimo ajyanye no guhererekanya abanyabyaha no kwita ku bimukira, ay’iterambere ry’ubwikorezi n’ibikorwa remezo, ndetse n’ajyanye n’ubufatanye mu gukora iperereza ku bibazo n’impanuka by’indege za gisivili.

Mu muhango wo gusinya amasezerano, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Biruta Vincent, mu gihe Leta ya Zimbabwe yahagarariwe n’Abaminisitiri babiri.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Zimbabwe Amb. Frederick M. M. Shava, yashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu gukora iperereza ku bibazo n’impanuka by’indege za gisivili, mu gihe andi masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Umurage, Kazembe Kazembe.

Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa ni we wayoboye uwo muhango wabereye mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu.

Minisitiri Dr. Biruta, yavuze ko ubufatanye bw’u Rwanda na Zimbabwe bwibanda ku bucuruzi n’ishoramari rikorwa mu nyungu z’abaturage. Ati: “Hari inzego nyinshi zitandukanye, navuze ubucuruzi n’ishoramari, ari na rwo rwego rugari rukubiyemo ubuhinzi, ingufu n’izindi nzego zitandukanye. Dufite amasezerano y’ubufatanye asinywe, icyo dusabwa ni ukuyashyira mu ngiro tugatangira gukora.”

Abashoramari bo mu bihugu byombi bamaze guhura inshuro ebyiri mu nama zigamije gusuzumira hamwe amahirwe ari muri buri gihugu yabyazwa umusaruro ku bufatanye bw’impande zombi

Inama ihuza abashoramari ba Zimbabwe ya mbere yabereye i Kigali muri Nzeri 2021, ikaba yarafunguwe ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, mu gihe indi yabereye i Harare muri Werurwe uyu mwaka yafunguwe na Perezida wa Zimbabwe Mnangagwa.

Minisitiri Biruta yakomeje avuga ko u Rwanda na Zimbabwe bikomeje kwishimira umubano umaze kubakwa hagati y’bihugu byombi, ati: “Zimbabwe n’u Rwanda byishimira umubano bifitanye ndetse tumaze gusinyana n’andi masezerano agera kuri 19. Amwe muri yo yatangiye gushyirwa mu bikorwa ndetse n’aya mashya dusinye akwiye gushyirwa mu ngiro ari na yo mpamvu hakenewe gahunda ihuriweho n’ibihugu byombi y’ukuntu yashyrwa mu bikorwa.”

Yakomeje agira  ati: “Aya masezerano yose tumaze  gushyiraho umukono ni ayo kudufasha gufatanya mu nzego zinyuranye. Twasinyanye amasezerano y’ingenzi yo kohererezanya abanyabyaha, azadufasha mu gukemura ikibazo cy’abakekwaho ibyaha bashobora kuba bihishe mu Rwanda cyangwa se bari hano.”

Zimbabwe ni kimwe mu bihugu byagiye bivugwaho gucumbikira Abanyarwanda bagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi, bityo ayo masezerano akaba yitezweho kuzoroshya urugendo rwo kuba abakekwaho ibyo byaha bya Jenoside batabwa muri yombi bakagezwa imbere y’ubutabera.

Biteganyijwe ko kuri iki Cyumweru taliki ya 31 Nyakanga 2022 ari bwo Ambasade y’u Rwanda i Harare iza gutahwa ku mugaragaro, mu gihe yafunguye imiryango muri Gashyatare 2019.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 31/07/2022
  • Hashize 2 years