Rwanda: Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa rwatangaje ko Jay Polly yishwe no kunywa alukoro

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 02/09/2021
  • Hashize 3 years
Image

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) rwatangaje ko umuhanzi Tuyishime Joshua wamenyekanye nka Jay Polly yitabye Imana nyuma yo kunywa uruvange rw’alukoro.

Mu itangazo rimaze gushyirwa hanze na RCS, rigira riti “Amakuru y’ibanze dufite ni uko Jay Polly na bagenzi be babiri ari bo Harerimana Gilbert na Iyamuremye Jean Clement basangiye uruvange rwa alukoro yifashishwaga n’imfungwa/abagororwa biyogoshesha, amazi n’isukari, byavanzwe na bo ubwabo”.

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) hamwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gushakisha ibimenyetso (Forensic Laboratory ‘RFL’) byatangiye iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rwe.

Urwego Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa ruvuga ko Nyakwigendera Jay Polly yaraye ajyanywe ku ivuriro rya Gereza ya Mageragere saa kumi n’ebyiri ariko akomeza kuremba.

Nyuma ni bwo ngo yaje kugezwa ku Bitaro bya Muhima biherereye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, ari na ho yaguye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane ahagana saa kumi n’igice.

Muri Mata 2021, Jay Polly yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge asabirwa gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Yitabye Imana mu gihe yari ategerejwe mu rukiko tariki 2 Ukuboza 2021.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 02/09/2021
  • Hashize 3 years