Rwanda: Urukiko ntirukwiye kugabanyiriza ibihano Nsabimana Callixte – Ubushinjacyaha

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 31/01/2022
  • Hashize 3 years
Image

Ubushinjacyaha mu rubanza ruregwamo abahoze ari abayobozi bo mu mutwe wa MRCD-FLN ndetse n’abahoze ari abarwanyi babo, bwasabye urukiko rw’ubujurire kudaha agaciro ibyifuzo by’abaregwa byo kugabanyirizwa ibihano, kuko bishobora gutesha agaciro amategeko ahana ibyaha bityo bikaba byaha icyuho abandi banyabyaha. 

Ibi babigarutseho ubwo abaregwa n’ababunganira mu mategeko basabaga urukiko rw’ubujurire kongera kugabanyirizwa ibihano.

Iburanisha ry’uyu munsi, Urukiko rw’ubujurire rwatangiye rwumva ingingo y’ubujurire bw’abahoze mu mutwe wa MRCD-FLN nyuma y’uko urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, ruhanishije abari abayobozi n’abarwanyi bo muri uyu mutwe igifungo cy’imyaka itandukanye.

Ku ikubitiro, uwunganira Nsabimana Callixte Alias Sankara niwe wabanje asaba ko uwo yunganira yagabanyirizwa igihano kikava ku myaka 20 kikagera ku myaka itanu. 

Urukiko rw’ubujurire rwabajije impamvu uyu wunganira Sankara amusabira igifungo cy’imyaka 5, asobanura ko uburyo Nsabimana Callixte yitwaye mu rukiko kuva yafatwa byorohereje ubutabera kugera ku makuru bwifuzaga, anongeraho ko kuba yarabaye imfubyi ya Jenoside yakorewe Abatutsi agifite imyaka 12 byatumye yishora muri ibi bikorwa.

Abandi bareganwa na Nsabimana Callixte Alias Sankara ndetse n’ababunganira mu mategeko, bose intero yari imwe yo kugabanyirizwa ibihano ndetse no guhanagurwaho bimwe mu byaha bahamijwe n’urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka.

Abaregwa ndetse n’ababunganira mu mategeko kandi  basabye urukiko rw’ubujurire ko imyaka bamaze muri gereza bataraburana nayo yakwitabwaho ikabarwa mu bihano bahawe. 

Aba baregwa bagaragarije urukiko rw’ubujurire ko ubwo bafatwaga bahitaga bajwanwa gufungwa. 

Ababunganira nabo bagaragaje ko iyi myaka bamaze bataburana yirengagijwe n’urukiko rukuru, ngo yagombaga kuba muyo bakatiwe hakurikijwe igihe buri umwe yagiye afatirwa.

Ubwo bahabwaga umwanya kugira icyo bavuga, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko urukiko rukuru rwakoze ibishoboka byose rugabanyiriza ibihano kugeza n’ubwo rerenze ku bihano bito biteganywa n’amategeko. 

Aha bwatanze urugero kuri Nsabimana Callixte kuko yakagombye kuba yarakatiwe igifungo cya burundu kubera uburemere bw’ibyaha yakoze, gusa ngo kuba yaremeye ibyo aregwa atagoranye, itegeko ngo iyo rikurikizwa aba yarakatiwe imyaka 25, ariko urukuko rukuru ngo rwabirenzeho rumukatira imyaka 20 gusa.

Ikindi ngo kuba yararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuri Nsabimana Callixte urukiko rutabigenderaho rumugabanyiriza ibihano, kuko yagakwiye kuba yarakuye isomo muri byo bigatuma atahungabanya umutekano w’igihugu. 

Aha kandi ubushinjacyaha bwavuze ko abo Sankara avugwa bajyanywe i Mutobo kandi ngo ari baruharwa, nabo ngo igihe ni kigera bazagezwa imbere y’ubutabera bakaryozwa ibyo bakoze kuko hagikusanwa ibimenyetso.

Ubushinjacyaha bwasoje busaba urukiko rw’ubujurire kudaha agaciro ibyifuzo by’abaregwa byo kugabanyirizwa ibihano, kuko ngo bibaye bishobora gutesha agaciro amategeko ahana ibyaha by’iterabwoba n’ibindi bifitanye isano mu Rwanda, bityo bikaba byaha icyuho abandi banyabyaha.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 31/01/2022
  • Hashize 3 years