Rwanda: Umugabo yafashwe atwaye umukozi we wo murugo muri butu y’imodoka ye

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 25/07/2021
  • Hashize 3 years
Image

Kuri iki Cyumweru, Polisi y’u Rwanda yerekanye umugabo wafashwe ku wa Gatandatu atwaye muri butu y’imodoka umukozi we wo mu rugo urwaye Covid19 amujyanye iwabo.

Uyu mugabo yafatiwe i Nyanza yerekeza mu Karere ka Huye.

Uyu mugabo usanzwe utuye mu Kanserege mu Mujyi wa Kigali, avuga ko yajyanye uyu mukozi wo mu rugo iwabo nyuma y’uko yari yanze kwishyira mu Kato.

Umuvugizi wa Polisi y u Rwanda, CP John Bosco Kabera avuga ko uyu mugabo yitwaje uruhushya yari afite  rwo kujya muri Kamonyi we akajya mu karere ka Huye.

CP akomeza avuga ko polisi itazihanganira uwari wese ukoresha uruhushya yahawe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 25/07/2021
  • Hashize 3 years