Rwanda: Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwakoze umuhango wo gusezerera bamwe mu basirikare
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwakoze umuhango wo gusezerera bamwe mu basirikare barimo abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru n’abasoje amasezerano y’akazi, bizeza RDF gukomeza kuyibera abagize umuryango wayo.
Uyu muhango wabereye ku cyicaro gikuru cy’Igisirikare cy’u Rwanda ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, wayobowe na Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira wari uhagararariye Umugaba w’Ikirenge wa RDF, akaba na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame
Uyu muhango kandi warimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, abayobozi b’inzego za RDF, abandi Bajenerali ndetse n’abandi basirikare bakuru.
Maj Gen Murasira yashimiye aba basezerewe ndetse n’imiryango yabo yababaye hafi, n’ubwitange bwo gukorera Igihugu cyababyaye.
Maj Gen Ferdinand Safari wavuze mu izina ry’abasezerewe, yashimiye Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda ku bw’imiyoborere n’umurongo we uhamye watumye umuryango w’Igisirikare cy’u Rwanda ukomeza kugira ingufu.
Yavuze ko nubwo bagiye mu kiruhuko ariko bazakomeza kuba abagize Umuryango wa RDF kandi ko bazakomeza gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’u Rwanda.
Maj Gen Ferdinand Safari, uri mu basezerewe, yabaye mu buyobozi bwa RDF aho yigeze kuba Umuyobozi Mukuru wa Politiki n’Igenamigambi mu gisirikare cy’u Rwanda ndetse akaba yarabifatanyije no kuba Umuvugizi w’agateganyo muri 2017 ubwo icyo gihe yari afite ipeti rya Brigadier General.