Rwanda: RIB yataye muri yombi Umunyamabanga Mukuru wa FERWACY

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 22/08/2023
  • Hashize 8 months
Image

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku magare, Munyankindi Benoît.

Ni mu gihe Perezida w’iri shyirahamwe, Murenzi Abdallah, na we akurikiranyweho ibyaha bishingiye ku gutonesha.

RIB itangaza ko Munyankindi yafunzwe ku wa 21 Kanama aho akurikiranyweho icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, ikimenyane cyangwa icyenewabo.

Iti “Murenzi Abdallah usanzwe ari Perezida wa FERWACY nawe akurikiranywe adafunze ku cyaha cyo kuba icyitso kuri ibyo byaha byakozwe na Munyankindi akabihishira.”

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, abajijwe uburyo ibyo byaha byakozwe yagize ati “Imikorere y’icyaha biracyari mu iperereza, ubu dosiye iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha”.

Mu gihe Munyankindi yaba ahamijwe icyaha akurikiranyweho, yahanishwa itegeko ryo kurwanya ruswa, ndetse ko uwo gihamye ashobora gufungwa imyaka itanu ariko itarenze irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 1 ariko zitarenze miliyoni 2.

Kugeza ubu, Munyankindi afungiye kuri Station ya RIB ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 22/08/2023
  • Hashize 8 months