Rwanda: Raporo z’umugenzuzi mukuru w’Imali ya Leta zikwiye gukurikirwa n’ibihano – Sekanyange Jean Leonard

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 09/09/2021
  • Hashize 3 years
Image

Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bakomeje kwerekana ko umutungo wa Leta ucungwa nabi, mu gihe abahagarariye imiryango itegamiye kuri leta bo bumvikanisha ko bidahagije kuzana abayobozi b’ibigo kwisobanura mu nteko, bemeza ko bimaze gufatwa nk’akamenyero.Sekanyange Jean Leonard uhagarariye imiryango itari iya Leta, we asaba ko izi Raporo z’umugenzuzi mukuru w’Imali ya Leta zikwiye gukurikirwa n’ibihano

Kuva kuri uyu wa gatatu Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’umutungo wa Leta, yongeye guhamagaza ibigo bya Leta ngo bisobanure ibihombo bikomeje kugaragara mu mikoreshereze y’umutungo w’igihugu. Ibigarukwaho n’ibiba byagaragajwe na raporo z’umugenzuzi mukuru zikorwa buri mwaka.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire ni kimwe mu byagarutsweho biri mu byagaragaje imikorere irangwa n’imicungire mibi.

Ibyatinzweho n’abadepite n’uburyo icyo kigo cyakodeshereje urukiko rw’ikirenga inzu rukoreramo yishyurwa akayabo k’amafranga asaga miliyoni 100 buri kwezi.

Aba badepite kandi bagarutse ku byavuzwe na raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko iki kigo kishyuye amafranga agera kuri miliyoni 163 yo gutunganya ikoranabuhanga ryagombaga kwifashishwa mu gutanga ibyangombwa byo kubaka hakoreshejwe interneti, kandi iryo koranabuhanga rikirimo amakosa.

Ikigo gishinzwe imiturire mu Rwanda cyanarezwe kutabyaza umusaruro ubutaka bungana na hegitari 21 buri mu Busanza mu karere ka Kicukiro. Ubwo butaka bwagombaga kubakwaho amacumbi y’abimuwe bakuwe i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali.

Mu gusobanura iby’aya makosa, Nsanzimana Noel umuyobozi w’ungirije mu kigo cy’igihugu gishinzwe imiturire mu Rwanda

yagaragaje ko amakosa menshi yabaye ku buyobozi bw’uwahoze ayobora iki kigo, ubu ufunzwe.

Abakurikiranira hafi izi raporo z’umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta asohoka buri mwaka, bemeza ko hadashyirwamo imbaraga zihagije ngo iki kibazo gicike.

Sekanyange Jean Leonard uhagarariye imiryango itari iya Leta, we asaba ko izi Raporo z’umugenzuzi mukuru w’Imali ya Leta zikwiye gukurikirwa n’ibihano.

Ikigo gishinzwe amashanyarazi na cyo cyagarutsweho mu bikomeje gutera ibihombo mu mishinga yose gikora.

Haravugwa Uruganda rwa Nyiramugengeri rwatwaye miliyari 40.5.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta igaragaza ko guhera mu mwaka wa 2017 uruganda nta musaruro ruratanga.

Iyi Raporo igaragaza ko hari abantu babereyemo iki kigo umwenda wa miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda itishyuza.

Biteganyijwe ko mu gihe cy’icyumweru komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’umutungo wa Leta izumva ibigo bigera kuri 13 byagaraweho imicungire mibi y’umutungo wa Leta muri Raporo yashyizwe hanze n’umugenzuzi mukuru w’Imali ya Leta.

Imicungire mibi igaragarira mu mafaranga agenda asohoka ariko atagaragaza inyandiko ziyasohora, gutanga amasoko ya Leta bidakurikije amategeko, ndetse n’amafaranga aba atagaragarira irengero ryayo.

Muri iki gihe izi raporo z’umugenzuzi mukuru w’Imali ya Leta zisesengurwa mu nteko hari n’uhagarariye ubushinjacyaha gusa hari benshi bagaragaza ko amakosa akomeza kugaruka buri mwaka, nubwo hagaragajwe ingamba zo guhana ababa bayafatiwemo.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 09/09/2021
  • Hashize 3 years