Rwanda: RAB yabajijwe ibijyanye n’inyigo itarakozwe ku isoko rya miliyoni 90

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 13/09/2021
  • Hashize 3 years
Image

Ubuyobozi bw’ikigo RAB buravuga ko bwatangiye guhindura imikorere mu bijyanye n’itangwa ry’amasoko n’ibaruramari, ku buryo ibibazo bivugwa muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta bitazongera kugaragara muri icyo kigo. Mu gitondo cy’uyu wa mbere nibwo abagize komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, PAC bakiriye abayobozi b’icyo kigo ngo babarizwe mu ruhame ibijyanye n’ayo makosa.

Ibibazo byagaragajwe na raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ya 2019-2021, byatumye ikigo RAB kigira raporo ya ‘biragayitse muri uwo mwaka w’ingengo y’imari.

Raporo ya Komisiyo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ya 2019-2020 yerekana RAB , nk’iyagaragayemo amakosa anyuranye ariko angana na 5/4 akaba ashingiye ku mitangire y’amasoko ataranyuze mu mucyo, bikaba byihariye amafaranga y’u Rwanda asaga 21.831.000.

Depite Bakundufite Christine yagize ati ”Niba ari abakozi bake ujya mu bitabo by’amasoko ugahanagura ibyarimo ukongoramo ibyo wishakira, ushaka guhuza n’ibyo rwiyemezamirimo arimo gushaka, ubwo koko icyo kintu murumva cyatunyura?”

Depite Murara Jean Damascene we yagize ati ”Nagira ngo mbabaze, niba mutabasha gukurikiza itegeko rigenga imitangire y’amakosa, iryo mwakurikije ni iryo mu kihe gihugu.”

Mu bindi bibazo bireba RAB byasabiwe ibisobanuro na PAC, harimo isoko ryari ryaratanzwe bagahindura ibikubiye mu gitabo kigenga imitangire y’amasoko nta burenganzira babiherewe, kugura imashini 6 zumisha umusaruro n’izitunganya imbuto n’ingemwe bitanyuze mu ipiganwa.

RAB yanabajijwe ibijyanye n’inyigo itarakozwe ku isoko rya miliyoni 90 rijyanye no kubaka amakusanyirizo y’amata mu turere twa Gisagara na Ngororero n’amakosa.

Umuyobozi mukuru w’ikigo RAB, Dr Karangwa Patrick avuga ko n’ubwo hari ibibazo mu mitangire y’amasoko n’ibaruramari, ngo hari ibyatangiye gukosorwa no guhana abakoze amakosa, bikaba bitanga icyizere ko imikorere y’iki kigo izaba myiza.

Uretse ikigo RAB cyisobanuye imbere ya PAC, mu masaha ya nyuma ya saa sita hisobanuye imishinga 4 na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi

Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Karangwa Patrick, abazwa ku impamvu hatanzwe isoko, rwiyemezamirimo akaba ari we wigenzura akanisinyira, yahise akoresha imvugo itashimishije abagize PAC.

Dr Karangwa yagize ati: “ Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta azakore ibyo ashaka

Perezida wa PAC Muhakwa Valens, ndetse n’abagize PAC bagaragaje kutishimira iyi mvugo basaba ko Dr. Karangwa yayikura ariko ntiyabyumva.

Depite Mukabalisa Germaine, ati: “Ngize impungenge kandi mbabajwe no kumva Umuyobozi Mukuru avuga ko icyo babwiye Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta byari ukumwikiza”.

Depite Bakundufite Christine yagize ati: “Nibatubwire ibyo bemera n’ibyo batemera hanyuma turekere aho kubabaza”.

Uhagarariye Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta muri PAC kuri uyu wa Mbere, yavuze ko mu igenzura bakoze babonaga hazabamo inyungu z’umuntu ku gite cye.

Ati: “kubera ko umuntu gukora ibyo bintu bibiri iyo ‘conflict of interest’ ishobora kubaho. Ubuyobozi bwa RAB bwemeye ko ubutaha bitazabaho.Ntabwo twemeranywa ko bashobora kwemera ikintu kitari cyo, ngira ngo uku kwitaba ni cyo bimaze. Ni ukureba havuyemo iki hanyuma twiyemeje kuzakosora”.

Hahise hafatwa umwanzuro w’akaruhuko k’iminota 5 kugira ngo ibyo bavuze babitekerezeho.

Mu mashusho yagaragaye aho abitabye PAC bari mu cyumba cy’inama, Dr Karangwa yagaragaye avuga nk’aho ntacyabaye. Mu mvugo itomoye yisararangaga.

Nyuma y’akaruhuko gato, Musabyimana Jean Claude, Umunyabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yahise asaba imbabazi.

Ati: “Imvugo yakoreshejwe twayikuyeho bityo dukomeze ibiganiro”.

Perezida wa PAC Muhakwa Valens, yavuze ko imvugo yakoreshejwe na Dr Karangwa Umuyobozi Mukuru wa RAB ibangamiye intego ya RAB, iy’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ndetse n’umuryango nyarwanda.

Dr Karangwa ahawe ijambo, yagize ati: “Mumbabarire ku mvugo nakoresheje kuko ni ijambo ritari rikwiye”.

Kwisobanura ku mikoreshereze mibi y’umutungo wa Leta muri RAB, birakomeje.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 13/09/2021
  • Hashize 3 years