Rwanda: Perezida Kagame yongeye kugirana ibiganiro na Perezida wa Mozambique
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yakiriye Perezida wa Mozambique Filipe Jacinto Nyusi bagirana ibiganiro byagarutse ku musaruro w’ubufatanye bw’ibihugu byombi mu rugendo rwo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado yari imaze imyaka iisaga ine yibasiwe n’ibyihebe.
Perezida Kagame na mugenzi we Filipe Nyusi banaganiriye ku zindi nzego z’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.
Muri Nyakanga 2022 ni bwo Leta y’u Rwanda yatangiye kohereza abasirikare n’abapolisi mu Ntara ya Cabo Delgado mu gusubiza ubusabe bwa Leta ya Mozambique yifuzaga ubufasha bwo kurandura inyeshyamba zimaze imyaka zitera umutekano muke mu majyaruguru y’iki gihugu mu Ntara ya Coba Delgado.
Ku ikubitiro abasirikare babarirwa muri 700 n’abapolisi 300 ni bo bagiye bayobowe na General Major Innocent Kabandana, ndetse bahita bagaragaza itandukaniro kuko nyuma y’ibyumweru bitatu gusa bari bamaze kwambura ibyihebe ibirindiro byabyo.
Perezida Kagame, avuga ko nyuma y’amezi asaga arindwi inzego z’umutekano z’u Rwanda zimaze muri icyo Gihugu, kuri ubu zimaze gufatanya n’iza Mozambique ndetse n’izoherejwe n’Umuryango w’Ubukungu b’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC) kugarura umutekano ku kigero kiri hejuru ya 85%.
Mu ijambo yagejeje ku bagize Inteko Ishinga Amategeko, abayobozi batandukanye muri Guverinoma ndetse n’abadipolomate, Perezida Kagame yavuze ko kuri ubu ibyo byihebe bigendera ku matwara ya kiyisilamu bikomeje guhigwa bukware aho byagiye bihungira hose nyuma yo gutsimburwa ahahoze ari ibirindiro byabyo.
Ati: “Igice kinini cya Cabo Delgado cyabonye umutekano. Ingabo z’u Rwanda, Abapolisi, izindi nzego zose zagiyemo zikorana n’ingabo za Mozambique kugira ngo zikemure icyo kibazo, na cyo navuga nka 85% cyarakemutse; 15% ni uduce duto tw’aba bantu basigaye, bahunze bajya mu bindi bice batari barimo ubu barabakurikirana na bo kugira ngo na ho bahasukure neza.”
Bimwe mu byihebe byafashwe bugwate bikiri bizima na byo byemeza ko umutwe birwanira ukomeje gucika intege cyane ku buryo bisigaye binawugora kwisuganya ngo ube wakongera kugaba ibitero.
Mu kwezi gushize, Inzego z’umutekano z’u Rwanda zahaye karibu abanyamakuru bavuganye na bamwe mu byihebe bafashwe ari bazima kuva hatangira kugabwa ibitero mu mwaka ushize.