Rwanda: Perezida Kagame yavuze ku gitutu America ikomeje kotsa u Rwanda ngo rufungure Rusesabagina

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 11/08/2022
  • Hashize 2 years
Image

Perezida Paul Kagame yongeye gushwishuriza abakomeje gusaba ko Paul Rusesabagina arekurwa, yongera kuvuga ko u Rwanda rudashobora kugendera ku gitutu rwashyirwaho ngo rukore ibinyuranyije n’amategeko yarwo cyangwa mpuzamahanga.

Perezida Paual Kagame yabivuze mu butumwa bw’igitekerezo yatanze ku wari ugarutse ku iyubahirizwa ry’amategeko mu Rwanda ubwo yavugaga ku bakomeje gusaba ko Rusesabagina wahamijwe ibyaha, arekurwa atarangije igihano yakatiwe.

Ni igitekerezo cyatanzwe na Nathalie Munyampenda usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Kepler wavuze ko u Rwanda rugendera ku mategeko kandi ko ubutabera bwarwo bukorana ubushishozi buhanitse.

Yifashishije urugero rwa Ingabire Victoire wari warahamijwe ibyaha birimo gupfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi, agakatirwa gufungwa imyaka 15 ariko akaza kurekurwa muri Nzeri 2018 ku bw’imbabazi za Perezida Paul Kagame.

Nathali Munyampenda yagize ati “Abarimo Victoire Ingabire barabizi neza ko inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko zikusanya ibimenyetso kandi zikabigenderaho ariko abaha amanota Africa ku bijyanye n’Uburenganzira bwa muntu na Demokarasi bakirirwa bavugavuga.”

Nathalie Munyampenda yahise agaruka ku Munyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America, Anton Blinken wamaze no kugera mu Rwanda aho bivugwa ko mu bimuzanye ari ugukomeza gushyira igitutu ku Rwanda ngo rufungure Rusesabagina.

Munyampenda ati “Azashyira igitutu ku muyobozi w’Igihugu gifite ubudahangarwa mu kurogoya imikorere y’ubucamanza. Ibyo bari gukora bari gushaka ko Rusesabagira arekurwa kubera uwo ari we ariko birengagije ibyo yakoze.”

Perezida Paul Kagame watanze igitekerezo kuri ubu butumwa bwa Nathalie Munyampenda, yagize ati “Ntakibazo…Hari ibintu bidashobora gukorwa hano muri ubwo buryo!!”

Mu mpera za Mata uyu mwaka, Perezida Paul Kagame yari yongeye kugaragariza amahanga ko u Rwanda rudashobora kugendera ku gitutu ngo rukore ibitari mu mahitamo yarwo.

Ubwo yaganiraga n’Abadipolomate bari mu Rwanda, Paul Kagame yagize ati “Hari ibintu bimwe na bimwe kuri twe, ku mateka yacu, ku muzi w’abo turi bo, nta ngano iyo ari yo yose y’igitutu gishobora gukora hano. Ndetse nizera ko n’igihe nzaba ntagihari, abandi Banyarwanda beza bazahagurukira ubu bwoko bw’ingorane duhura na bwo buri munsi.”

Muri Nzeri 2018 ubwo yarahizaga Abadepite bari binjiye mu Nteko Ishinga Amategeko, Perezida Paul Kagame yagarutse ku byari bimaze iminsi bitangazwa na Ingabire Victoire widogaga avuga ko yarekuwe kubera igitutu cyashyizwe ku Rwanda, avuga ko uyu mugore yibeshya.

Icyo gihe Perezida Kagame yagize ati Ukabona umuntu ngo ‘njyewe ntaho nasabye imbabazi cyangwa ngo sinasaba imbabazi, ngo buriya baturekuye kubera igitutu’. Igitutu hano? Ukomeje kubigenderaho wajya kwisanga wasubiyemo.”

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 11/08/2022
  • Hashize 2 years