Rwanda: Perezida Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abajenerali 12
Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda Paul Kagame, yemeje ikiruhuko cy’izabukuru cy’Abajenerali 12 barimo Gen James Kabarebe na Gen. Fred Ibingira.
Abandi Bagenerali bemerewe ikiruhuko cy’izabukuru barimo Lt Gen Charles Kayonga, Lt Gen Frank Mushyo Kamanzi, Maj Gen Martin Nzaramba, Maj Gen Eric Murokore,Maj Gen Augustin Turagara, Maj Gen Charles Karamba, Maj Gen Albert Murasira, Brig Gen Chris Murari, Brig Hen Didace Ndahiro na Brig Gen Emmanuel Ndahiro.
Perezida Kagame nanone yemeje ko ba Ofisiye Bakuru 83 bajya mu kiruhuko cy’izabukuru, ba Ofisiye bato 6 n’abofisiye babigezeho binyuze mu kongererwa amapeti(NCOs) 86.
Perezida Kagame yemeje kando isezererwa ry’abasirikare 678 basoje amasezerano y’akazi n’abandi 160 basezerewe ku mpamvu z’uburwayi.