Rwanda : Perezida Kagame yashumbushije umuturage uherutse kurasirwa inka n’abarwanyi ba FDLR [ REBA AMAFOTO]

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 30/08/2021
  • Hashize 3 years
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa Mbere taliki ya 30 Kanama 2021 yashumbushije Twagirayezu Jean Baptiste, uherutse kurasirwa inka n’abarwanyi ba FDLR, amuha inka eshanu zihaka.

Twagirayezu Jean Baptiste usanzwe akora akazi ko kwigisha utuye mu Murenge wa Bugeshi w’Akarere ka Rubavu, mu Kagari ka Hehu. Mu ijoro ryo ku wa Gatanu taliki ya 27 Kanama 2021 ahagana saa yine z’ijoro, ni bwo abo barwanyi bikanze Ingabo z’u Rwanda bakarasa inka ze eshanu imwe igahita ipfa na ho izindi enye zigakomereka.

Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburengerazuba Maj Gen Kagame Alexis, ashyikiriza uyu muturage izo nka yagenewe n’Umukuru w’Igihugu, yashimiye abaturage muri rusange ku kutadohoka mu gutanga amakuru.

Yababwiye ko igikorwa cy’ubugwari cyakozwe kigaragaza ko FDLR igihari nubwo icyo ishoboye ari ukwiba no gutera inka gusa ariko abasaba guhora bari maso.

Yagize ati: “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yaduhaye ubutumwa tugeza kuri Twagirayezu ndetse n’abaturage batuye Bugeshi no mu bice byose bihana imbibi na DRC. FDLR nta mbaraga igifite ariko barushotoye batwereka ko bagihari natwe tugiye gukaza umutekano ku mupaka, ariko namwe baturage mu dusantere murasabwa kuba maso mutanga amakuru.”

Yakomeje agira ati: “Inka ivuze byinshi mu muco Nyarwanda ni yo mpamvu Umukuru w’Igihugu yashumbushije Twagirayezu wiciwe inka, amuha 5 zihaka mu minsi mike ziraba zibaye 10 kuko zifite amezi makuru. Abaye umutunzi abakoze aya mahano bamenye ko umuturage wacu tumukomeyeho.”

Twagira yesu yashumbushijwe na Perezida Kagame nyuma y’aho n’abaturanyi be bari bamaze kwishyira hamwe na bo bakamushumbusha inka eshatu.

Umuyoboziwungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe ubukungu Nzabonimpa Deogratias, yashimye iki gikorwa yemeza ko kigiye guhindura amateka yaTwagirayezu kandi gitanze isomo ndetse gihaye umukoro ku baturage.

Yagize ati: “Inka imwe bakiyirasa yahise ipfa izindi 4 zigakomereka ziri kuvurwa, Nyakubahwa Perezida Kagame amushumbushije izihaka. Yatwijeje ko ineza yagiriwe na we agiye kuyigirira abaturanyi be.”

Yakomeje agira ati: “Biduhaye umukoro wo gukomeza gushyira imbaraga mu mutekano, ndasaba abaturage gukomeza gushyira imbaraga mu gutanga amakuru ntaho umwanzi azatunyura.”

Twagirayezu Jean Baptiste wasanzwe n’ibyishimo byinshi na we yijeje ko uko inka yashumbushije zizajya zibyara na we asajya yitura mu baturanyi be batishoboye ku buryo nta we umuri hafi uzasigara adatunze inka.

Yagize ati:”Nsanzwe ndi umwarimu, bamwe mu baturage banyitaga Perefe kubw’inka mpawe na Perezida wa Repubulika mbaye n’umutunzi, mu minsi mike inka mpawe ziraba zibyaye umwaka utaha zizaba zibaye 20 ndizeza ko na njye nzagera ikirenge mu cy’uwangabiye.”

Yakomeje ashimira Perezida Kagame udahwema kugaragaza ko yitaye ku muturage ahamya ko atazigera amutenguha mu gushyigikira icyerekezo cyiza yagejeje ku banyarwanda bose ntawusigaye inyuma.

Abarwanyi ba FDLR bakimara kurasa inka za Twagirayezu ku wa Gatanu, bahise bakwira imishwaro berekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho bari baturutse.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 30/08/2021
  • Hashize 3 years