Rwanda: “Ndagira ngo mwe nk’urubyiruko mujye mugaragaza ko mubyanze” – Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame yasabye urubyiruko rwitabiriye Ihuriro ry’Urubyiruko rya“Youth Connekt” ko rudakwiye guceceka ngo rurebere ibitanoze biba muri siporo, anenga abayobozi bashyira amafaranga mu ndagu aho kuyashora mu bikoresho biteza imbere imikino.
Yagize ati: “Ariko vuba aha ngiye kumva numva ngo nta shyirahamwe na rimwe ridafite ibibazo, abayobora amashyirahamwe ya siporo itandukanye harimo ruswa. Ndabibabwirira ko urubyiruko muri benshi muri siporo maze kubyumva henshi, abandi ngo akina umupira w’amaguru, aho gushyira amafaranga mu bikoresho bakabitwara mu ndagu, bakajya kuraguza, ntimuzabikore, ntibyemewe, iyo wagiye mu irushanwa mu mutwe wawe harimo indagu, si byiza ni yo mpamvu batahana ubusa buri gihe”.
Yasabye urubyiruko kujya bagaragaza ibibazo biri mu mikino, aho guceceka kugira ngo bishakirwe ibisubizo.
Ati: “Ndagira ngo mwe nk’urubyiruko mujye mugaragaza ko mubyanze atari ko bikwiye kumera. Ugezeyo usanze imikono irimo ibibazo, uratashye ntunavuze uti muzi ibyatubayeho, umuntu nk’uwo akwiye kubibazwa na mwe mukwiye kwerekana ko mubyanze, mukabishyira hanze, bamenyekane kugira ngo n’undi atazabikora. Kuko byakomeza kwisubiramo, umaze kubona ko ntacyo biguha, urabisubiriramo iki”?
Umukuru w’Igihugu yasobanuye akamaro ka siporo anagaruka ku buryo ababa bahagarariye amashyirahamwe ya siporo birebaho ntibite ku bakinnyi ngo imikino itere imbere.
Yagize ati: “Siporo dushaka guteza mbere ifite akamaro mu buryo bwo kwiyubaka mu mutwe, ku mubiri, mu bikorwa bindi biteza imbere umuntu. Gutwara amagare, Volleyball, Basketball, umupira w’amaguru aho kugira ngo amikoro ajye ku muntu umwe abandi bagendere aho”.
Yatanze urugero rw’uburyo abayobozi batita ku bakinnyi, ibyo bikaba ari byo bigira ingaruka kuri siporo.
Ati: “Urugero ufashe abantu bagiye mu marushanwa bafite mu Burayi ni abantu 20, urubyiruko nkamwe babishaka, banabishoboye bari bakwiye kubishobora kurushaho niba ubushobozi bubagiyeho bukabafasha”
Abantu 20 ubashyize muri bisi, bagiye Nairobi, abayobozi bafashe indege, barabasize ngo babasangeyo. Si ibyo gusa abayoboye bagiye mu ndege batwaye n’imiryango yabo n’inshuti.
Ba bana bakina bagezeyo nta nubwo babahaye n’icyo kugura amazi mu nzira, bagezeyo barushye, bashonje cyangwa bagezeyo bavuye muri bisi bahise bajya mu kibuga kurushanwa, ariko mu nyandiko muri Minisiteri no mu mashyirahamwe y’imikino bakagaragaza amafaranga yagiyeho,… abana bakagaruka uko bagiye cyangwa bari hanyuma yuko bagiye”.
Perezida Kagame kandi yasabye urubyiruko kutemera kuba abantu bafite imitekerereze iciriritse, ntibabane n’ibibazo nk’aho ntacyo bitwaye.
Ati: “Ndashaka kubabwira ngo mwebwe nk’urubyiruko uko murerwa, mu rugo, mu mashuri, hanze mu nzego z’igihugu bifite uburemere buruta ubw’abantu babishyiraho. Ibyo kuriganya ntacyo bigutwaye, ugakura biciriritse, ukemera ibiciriritse bikajya muri kamere yawe ukemera kubana nabyo, hakaba hari ikibazo, iyo ubikuriyemo uzahora uri hahandi haciriritse, abantu baciriritse, igihugu giciriritse, duhore twiyambaza abashobora byose, mwabyemera. Oya”!
Yasabye urubyiruko kwanga kuba abaciriritse, abasaba kugira ubushake bwo gukora aho gutegereza gutungwa n’abandi cyangwa se n’indagu.
Ati: “Abantu bato mubanze muhanagure ibintu nk’ibyo mu mitwe yanyu, muvanemo ibintu biciriritse, byo kwiheba urashoboye bigeragezemo byange wagerageje, ugire umutima wagize ubushake, ariko kimwe nikinanirana ugerageze ikindi, uzagira icyo ushobora naho iyo utunzwe n’abandi n’indagu aho ni ho ha mbere urubyiruko rukwiye guhera mu byo twubaka, ibyo twiyubakamo, ni aho bitangirira”.
Umukuru w’Igihugu yabwiye urubyiruko ko ibyo arimo arubwira atari ibyo yasomye mu bitabo, ahubwo ari ubuzima.
Ati: “Ibyo mbabwira ntabwo ari ibyo nsoma mu bitabo, ni ubuzima twanyuzemo, nitubabwira mujye mudutega amatwi kandi muzi ngo turabifuriza ibyiza. Ni yo mpamvu mukwiye kutwizera mukadutega amatwi”.