Rwanda: Miss Iradukunda Elsa afungiwe kubangamira iperereza

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 09/05/2022
  • Hashize 2 years
Image

Amakuru Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rumaze gutangariza itangazamakuru ni ay’uko Miss Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w’u Rwanda yatawe muri yombi “akurikiranweho ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano no kubangamira ipererereza.

Bivugwa ko yafashwe nyuma yo kugerageza gushaka inyandiko mpimbano zigamije kugira umwere Ishimwe Dieudonné aka Prince Kid, ukuriranyweho ibyaha birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikekwa ko yakoze mu bihe bitandukanye kuva mu mwaka wa 2014 ubwo yatangiraga gutegura amarushanwa ya Miss Rwanda binyuze mu Kigo yashinze Rwanda Inspiration Back Up.

Bivugwa ko Miss Iradukunda ko yari afitanye na Prince Kid umushinga wo kubana nk’umugore n’umugabo, yatangiye kubangamira iperereza ubwo yatangiraga gushaka abakobwa bose batanze ubuhamya abasaba kuzivuguruza imbere y’urukiko.

Ibyo ngo byakozwe ashaka Noteri, akajya agera kuri buri umwe amusinyisha ibaruwa ihakana ibyo yavuze ashinja Ishimwe ku ikubitiro.

Kuri ubu idosiye ya Prince Kid yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha, bikaba byitezwe ko mu gihe cya vuba ashobora gutangira kuburanishwa.

Hagati aho Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yabaye ihagaritse ibikorwa bya Miss Rwanda hashingiwe ku iperereza rya RIB kuri Prince Kid, aya marushanwa akaba ahagaritse mu gihe iperereza ritararangira.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 09/05/2022
  • Hashize 2 years