Rwanda: Minisitiri Dr Bizimana yavuze ku nkuru y’umwana wishwe asoma igitabo

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 17/04/2024
  • Hashize 2 weeks
Image

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu  Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ku nkuru y’umwana wiciwe ku kiliziya i Ntarama muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ubutumwa bwakuwe mu gitabo yasomaga cyasanzwe iruhande rwe.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mata 2024, mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi i Bugesera no gushyingura mu cyubahiro imibiri 120 mu rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama.

Ni ibikorwa byitabiriwe n’inzego zitandukanye, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara.

Byanitabiriwe kandi n’intumwa za rubanda imitwe yombi, Nyobozi n’abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, inzego z’umutekano ndetse n’imiryango ifite ababo baruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama.

Minisitiri Dr Bizimana yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi ikirangira, umunyamahanga witwa Françoise Bouchet-Saulnier wakoreraga Médecins Sans Frontières wageze i Ntarama bwa mbere, yanditse igitabo cyitwa ‘Maudit soient les yeux fermés’ anakora filimi mbarankuru y’ibyo yabonye.

Yageze i Ntarama imibiri igihari ariko yarangiritse ndetse abona umurambo w’umwana uri mu kigero cy’imyaka 10 na 12.

Yagize ati: “Iruhande rw’uwo murambo hari igitabo yigiragamo igifaransa, kirambuye, aharambuye rero aho ngira ngo umwana yari ageze asoma, handitse ngo ‘Maudit soient les yeus qui se ferment quand ils doivent rester ouverts’ (ni havumwe amaso asinzira mu gihe yagombye guhora akanuye).

Umunyamahanga yabibonyemo ubutumwa bukomeye avuga ko ubwo butumwa buri mu gitabo, ari we bubwira.

Yavuze ko akwiye kubyandika agakora uko ashoboye bikamenyekana, ni uko yashatse amakuru akoramo filimi mbarankuru.”

Amaso ya ba Musenyeri Perrodin na Mugenzi we w’umupadiri yavuze ko yahumye mu gihe yagombye kuba yararebaga.

Amaso y’abasabwa kwerekana imibiri y’Abatutsi bishwe, bakaba babonwa kubera ibikorwa remezo bihakorerwa cyangwa iyo bashwanye hagati yabo bakabivuga, aracyahumye nkuko Minisitiri Bizimana yabigarutseho.

Akomeza agira ati: “Ntabwo arafunguka ngo arebe ibyiza ubuyobozi bwiza bugeza ku gihugu, abazima rero nidukomeze duhumuke, amatwi yumve, arebe, ikaramu zacu zikore, zandike, amateka tuyamenyekanishe, twigishe abana bato, tubigishe neza, turere abana neza.

Aba bana b’u Rwanda nibarerwa, barerwa n’urukundo, mu mahoro, mu butabera, mu mutekano, mu butwari, mu ishyaka, mu bupfura ni cyo kizabaranga.”

Ubu u Rwanda rufite amahirwe atabaho kuba rufite imiyoborere ifite icyerekezo noneho ngo cyubaka buri munyarwanda wese.

Ati: “N’abo bapfobya amateka nitubasubize, bidukanga.”

Yagaragaje ko hari abitwa ko bihaye Imana bajya ku mbuga nkoranyambaga bakigisha urwango ruremereye.

Akomeza agira ati: “Abo rero bidukanga nidukomeze icyerekezo cy’ubuyobozi bwacu, nidukomeze ubumwe tumaze kubaka.”

Abapfobya ndetse n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi ni umugambi wa nyuma ya Jenoside bakomeje gushyira mu bikorwa.

Mutabazi Richard, Meya w’Akarere ka Bugesera, avuga ko kuri 16 Mata buri mwaka hibukwa Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi i Ntarama.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ruruhukiyemo imibiri isaga 5,000 n’indi 120 yahashyinguwe kuri uyu wa Kabiri.

Yavuze ko umunsi nk’uyu ari uwo guhumuriza no kwihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bushima Leta y’u Rwanda binyuze muri MINUBUMWE kuba harashoboye gutunganywa urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama.

Habarugira Alex wavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri avuga ko mu 1959, ari bwo ababyeyi be bajyanwe i Nyamata.

Mu buhamya bwe, yavuze ko ababyeyi babo bavanywe aho bari batuye mu Majyaruguru bakazanwa i Bugesera gutuzwa ahantu habi.

Abatutsi mu Bugesera bishwe kuva muri 1963 kuko bamwe muri bo bishwe avuga ko harimo na Se umubyara, Munyamapendo, Simon, Biterintori, Nyirarukobwa, n’abandi.

Ntiyashoboye kwiga amashuri menshi bitewe n’icyo gihe kandi akazi yashoboraga kubona, ni ak’ubushoferi.

Ni ko byagenze kuko yaje kukabona kuri Komini biturutse ku muturanyi we wakamusabiye. Yajyaga atwara abayobozi bo kuri Komini.

Yakoreye Komini imyaka 11 ibyabaga byose yarabibonye, ntiyifatanyije nabo kuko n’iyo arokoka wenyine ntacyo byari kuzamumarira.

Yashoboye kwiga imbunda atayikozeho kandi irabafasha muri Jenoside yakorewe Abatutsi ituma hari abarokoka.

Mu 1994 indege ya Habyarimana imaze guhanurwa yarabyutse ajya kureba abaturanyi, bagwa mu kantu babura uko babigenza.

Segiteri Ntarama, Kanzenze, Kayumbu, Nyamata, Kibungo bakoreraga hamwe bituma Interahamwe zitinya kubica.

Avuga ko Abatutsi bajyanywe ku kiliziya bicirwayo urugendo rwabo rurangirira aho. Mu bihe bitandukanye Abatutsi bagiye bicirwa ku dusozi dutandukanye.

Bagiye bishyira hamwe bagahangana n’ibitero. Ati: “Tariki 19 Mata haje bisi zirimo Interahamwe n’abasirikare bambaye imyenda yo muri kiliziya, icyo ni cyo gihe twashoboye kubakuraho imbunda.

Byaduteye imbaraga tubona ko n’ibindi bishoboka. Baragiye bishyira hamwe barongera baragaruka, barica, buracya baragaruka bica abasaza, impinja n’abandi.”

Igitero cyo ku itariki 30 Mata 1994 baraje binjira mu rufunzo bakoresha imbunda barica.

Yavuze ko abarokotse Jenoside bashima Inkotanyi zabarokoye. Bashoboye kwiga, bafite amashuri kandi babonye akazi abandi barikorera.

Kaboyi Benoit, Uhagarariye imiryango y’abashyinguye ababo babonetse Mwogo, Musenyi n’ahandi, avuga ko bakuze batazi abasaza bari batuye Kanzenze kuko abakuze bishwe mu 1963 n’indi myaka yakurikiyeho.

Yasabye abarokotse Jenoside kugira umwanya ukomeye wo kuzirikana abo batabonye.

Ati: “Tugire umwanya wo kuzirikana ibyiza byabarangaga.”

Ashima Inkotanyi zabarokoye kuko ni zo zatumye kuri ubu bahagarara bakibuka Abatutsi bazize Jenoside kandi bagatanga ubuhamya.

Kagoyire Christine, Visi Perezida w’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibuka, yavuze ko Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bari ku rugamba rwo guharanira ibyiza.

Yagize ati: “Turi mu rugamba rwo guharanira ibyiza, ibidufitiye umumaro kandi tuzaruhoraho; tururiho kuva tugifite ubuzima kuko dufite abakidushyigikiye.”

Ashimira Inkotanyi zabahaye ubuzima, zibaha agaciro mu gihugu.

Ati: “Turashimira izo Nkotanyi zatanze umurongo mwiza zimaze kurwana urwo rugamba rutoroshye kandi bararutsinda.”

Umuryango Ibuka usaba ko Leta yakwigisha Abanyarwanda indangagaciro zo gushyigikira ibyiza bakanga ibibi.

Akomeza agira ati: “Perezida wa Repubulika Paul Kagame yimakaje icyiza yamagana ibibi. Nimumwigireho kuko muramufite, ni umugisha twagize.”

Intumwa za Rubanda zunamiye Abatutsi bazize Jenoside mu 1994
Abahagarariye amadini n’amatorero na bo bitabiriye gahunda zo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi
  • Ubwanditsi Muhabura
  • 17/04/2024
  • Hashize 2 weeks