Rwanda: Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko yiteguye gutanga urukingo rwa 3 rwa COVID-19

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 04/11/2021
  • Hashize 3 years
Image

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko yiteguye gutanga urukingo rwa 3 rwa COVID-19 igihe cyose bizagaragara ko hari bamwe mu bahawe doze 2  bafite  ubudahangarwa bw’umubiri wabo bwagabanutse cyane.

Hirya no hino mu gihugu hagaragara abakuze ndetse n’abafite indwara zidakira bavuga ko bakingiwe inkingo zombi, bakishimira uburyo ubudahangarwa bw’umubiri wabo bwazamutse ku buryo bashoboye guhangana n’iki cyorezo. Gusa, ngo habonetse urukingo rwa 3 bemeza ko rwarushaho kunganira abagifite intege nke

Winifrida Mukantembe, utuye mu Karere ka Kicukiro ati “Bitewe n’izi ntege nke mfite n’ubukecuru burimo yenda bongeye kunkingira narushaho gukomera cyane kurushaho uko biri ubu byanshimisha kuko nabyakira neza cyane.”

Nyakazungu Emmanuel we ati “Ubu bamwe muri twe tubana n’indwara zitandura zituma uhera ku itariki ya mbere y’umwaka unywa umuti ,ibyo rero nkatwe dufite icyo kibazo iyo tubyumvishe twumva twakura n’ubwatsi ku muntu udutekerezaho gutyo kugira ngo iminsi yacu yisunike.”

Impuguke mu buvuzi Dr. Muyombano Antoine wazobereye mu byo gukingira  ndetse na Dr. Etienne Karita uyobora Project San Francisco, bombi bemeza ko hari udukoko dusigira umubiri ubudahangarwa buhoraho igihe umuntu yakanduye ariko hakaba n’izindi virusi zidasiga ubudahangarwa buhoraho bityo bigasaba ko umuntu akingirwa kenshi nkuko bimeze kuri COVID19.

Dr. Muyombano ati “Kuko COVID19 ari icyorezo bwa budahangarwa nkuko inyigo zabyerekanye bugenda bugabanuka cyane cyane ku bantu barengeje imyaka 60 kuko uko umuntu akura ni na ko ubudahangarwa bwe bugenda bugabanuka cyangwa se abarwaye indwara zituma ubudahangarwa bwabo buhungabana nk’urwaye SIDA cyangwa se ufata imiti ya kanseri cyangwa se izindi ndwara zituma ubudahangarwa bwe bushobora kugabanuka.”

Na ho Dr Karita ati “Ikigaragara ni uko ku muntu wabonye urukingo rwa 3 ubudahangarwa iyo babupimye mu mubiri we burazamuka kurusha inkingo za mbere 2 yabonye, kikaba ari ikimenyetso gishobora kwerekana ko ubudahangarwa ahawe n’urwo rukingo rwa 3 bushobora kumara igihe kirekire kurusha icya mbere ariko ibindi byose bizaterwa n’ubushakashatsi uko bugenda bukorwa n’uko tugenda turushaho kumenya ubwo bwandu bwa COVID19.”

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije avuga ko guhabwa urukingo rwa 3 ku wakingiwe kabiri bishoboka cyane igihe bizagaragara ko ubudahangarwa bw’umubiri we bwagabanutse cyane.

Ati “Uko iminsi itambuka ni ko tugenda dusuzuma ubudahangarwa mu mubiri kugira ngo turebe uko bumeze nibigaragara ko hari benshi ubudahangarwa bugenda bugabanuka wenda nyuma y’amezi nka 6 nibiba ngombwa ko tugira uwo twongera guha urukingo rwa 3 cyane cyane mu bakuze, mubafite indwara karande rwose nkuko dusanzwe tubitangaza ayo makuru azamenyekana tubashakishe kuko tubafite muri system ku buryo twabatumaho bakajya mu kigo nderabuzima kibegereye urwo rukingo rwa 3 bakarubona.”

Kugeza kuri uyu wa Gatatu, mu Rwanda abari bamaze guhabwa doze zombi z’urukingo bari miliyoni 2,098,625 mugihe abari bamaze guhabwa doze ya mbere bari Miliyoni 4,049,590.

Igitekerezo cyuko uwakingiwe inkingo zombi yakongera guhabwa urundi rukingo cyatangiriye mu bihugu binyuranye birimo Israel, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi, aho nyuma yo gukingirwa inkingo zombi ubudahangarwa bw’umubiri wabo bwari ku kigero cya 90% gusa nyuma y’amezi 6 basanze bwaragabanutseho 60%.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 04/11/2021
  • Hashize 3 years