Rwanda: Minisiteri y’Uburezi yashyizeho amabwiriza ajyanye n’imigendekere y’ibizamini bya Leta

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 16/07/2021
  • Hashize 3 years
Image

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yashyizeho amabwiriza ajyanye n’imigendekere y’ibizamini bya Leta ku banyeshuri barangiza icyiciro cya mbere n’icya kabiri by’amashuri yisumbuye ndetse n’ay’lmyuga n’Ubumenyingiro.

Aya mabwiriza ashyizweho nyuma y’aho lnarna y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Nyakanga 2021 isabiye iyi Minisiteri gushyiraho ayo mabwiriza azoroshya imikorere y’ibizamini bya Leta muri ibi bihe bya Guma Mu Rugo yashyizweho mu Mujyi wa Kigali no mu tundi turere umunani.

Minisiteri y Uburezi iramenyesha abafatanyabikorwa bose ko aAbanyeshuri barasabwa kuzajya aho bazakorera ibizamini (Examination Centres) ku wa mbere tariki ya 19 Nyakanga 2021, bitarenze saa tatu za mu gitondo (9:00) kugira ngo barnenyeshwe gahunda izagenderwaho n’amabwiriza ajyanye no gukora ibizamini.

Buri munyeshuri uzakora ikizamini cya Leta Wiga ataha agomba kuva kandi agasubira mu rugo yambaye impuzankano y’ishuri kandi afite ikarita y’ishuri imuranga kugira ngo yoroherezwe mu ngendo.

Abarezi n’abandi bakozi bazafasha mu bizamini bya Leta bagomba kuba bafite amakarita ajyanye n’iki gikorwa. Ikigo gifite ibizamini bya Leta mu nshingano (NESA) kizakorana nuturere mu gutanga ikarita iranga abakozi bazafasha muri iki gikorwa.

Imodoka zitwara abagenzi (Public Transport) nimodoka zisanzwe zitwara abanyeshuri (School Buses) zizifashishwa mu gutwara abanyeshuri bajya/bava gukora ibizamini cya Leta zigomba kuba zahawe uburenganzira na Polisi y’Igihugu cyangwa muri Minisiteri y’Uburezi.

Uru ruhushya rusabwa binyuze kuri mc@mineduc.gov.rw bitarenze ku wa Cyumweru tariki 18 Nyakanga 2021.

Ababyeyi bifuza gutwara abanyeshuri bagiye gukora ibizamini bya Leta, bashobora kubikora bakoresheje imodoka zabo mu masaha ateganyijwe ariko bakabisabira uruhushya rutangwa na Polisi y ‘Igihugu.

Amasaha yo gutwara abanyeshuri mu gitondo ni uguhera saa kumi n’imwe n’igice (5:30 am) kugeza saa tatu n’igice (9:30 am); na ho amasaha yo gutaha ni ukuva saa kumi (4:00 pm) kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6:00 pm).

Mu tundi Turere tutari mu Mujyi wa Kigali, Ubuyobozi bw’Uturere bufatanyije n’abandi bafatanyabikorwa, buzahuza ibikorwa bijyanye n’ingendo z’ abanyeshuri, abarimu n’abandi bakozi bajya cyangwa bava ahabera ibizimini bya Leta.

Abanyeshuri banduye Covid 19 bari mu rugo (Home Based Care) cyangwa abari mu mashuri acumbikira abanyeshuri (Isolation rooms) bazafashwa gukora ibizamini bya Leta mu buryo bwihariye ku bufatanye bw’ishuri, inzego z’ubuzima n’ubuyobozi bw’aho umwana atuye.

Umubyeyi cyangwa urera umwana uzakora ibizamini arasabwa ukurikirana ko umunyeshuri yitabiriye ku gihe no kumuha amafaranga y’urugendo mu gihe ajya cyangwa ava aho akorera ibizamini; no kumubonera ibindi byangombwa bimufasha gukora ibizamini neza harimo n’amafunguro.

Ibizamini bizakorwa hubahirizwa amabwiriza yose yo kwirinda COVID-19. MINEDUC ivuga ko aya mabwiriza azatangira gukurikizwa guhera tariki ya 19 Nyakanga 2021.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 16/07/2021
  • Hashize 3 years