Rwanda: Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yashyizeho ibiciro by’amata bigomba kubahirizwa

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 23/08/2022
  • Hashize 2 years
Image

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yashyizeho  ibiciro by’amata bigomba kubahirizwa guhera ejo ku wa 24 Kanama 2022. 

Ni  nyuma y’ubusesenguzi bwakozwe kuva ku wa 16-19 Kanama 2022 ku bibazo bitandukanye aborozi bahura na byo muri iki gihe cy’impeshyi.

Yatangaje ko umworozi ugejeje amata ku ikusanyirizo azajya ahabwa nibura amafaranga y’u Rwanda 300 kuri litiro. Ikusanyirizo rizajya rigurisha litiro y’amata ku mafaranga 322.

Itangazo ryatanzwe n’iyi Minisiteri rivuga kandi ko amata agemuwe ku ruganda i Masaka azajya yishyurwa amafaranga 342, na ho ku zindi nganda zegereye aborozi n’amakusanyirizo y’amata hakurikizwa imikoranire bari basanganywe hashingiwe ku biciro bishya byatangajwe.

MINICOM ikomeza ivuga ko ku borozi basanzwe bafite abaguzi cyangwa isoko ry’amata ku giciro kiri hejuru y’amafaranga yavuzwe haruguru, iri tangazo nta cyo ribihinduraho.

Irasaba abo bireba kubahiriza aya mabwiriza kuko uzafatwa yanyuranyije na yo azahanwa hakurijwe amategeko, inzego zitandukanye zirebwa n’iyi gahunda na zo zirasabwa gukurikirana ko  ashyirwa mu bikorwa.

Iri tangazo ritanzwe mu gihe ku isoko hagaragara ikibazo cy’ibiciro bihanitse by’amata by’umwihariko  mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero kandi akaboneka ari  make, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) kivuga ko hari impamvu zishingiye ku kibazo cy’ibura ry’ubwatsi mu mpeshyi mu bice by’Iburasirazuba bw’Igihugu.

Igabanuka rikabije ry’amata ku isoko ryo mu Rwanda ryatewe ahanini n’ikibazo cy’igabanyuka ry’ubwatsi bw’amatungo mu Karere ka  Nyagatare, ari na ho hakomoka amata menshi agera ku isoko ry’i Kigali. Ngo hari icyizere ko imvura nigwa umukamo uzakomeza kwiyongera.

Litiro y’amata ubu urasanga igurishwa hagati y’amafaranga 500 na 800. Bamwe mu baguzi b’amata bakaba batangaza ko igice cya litiro y’amata afunze cyaguraga  amafaranga y’u Rwanda 500 ubu kigeze kuri 700 cyangwa 800.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 23/08/2022
  • Hashize 2 years