Rwanda: Menya Kunywesha cyangwa kwica umugabekazi byakorwaga

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 03/02/2022
  • Hashize 2 years
Image

Umunyarwanda yaravuze, ati “Akiziritse ku muhoro gasiga kawuciye!” Iyo umwami w’u Rwanda yamaraga gutanga, umugabekazi (nyina) yahitaga yicwa.

Amateka y’u Rwanda ahishe byinshi, ariko byagera ku mabanga y’ibwami bikaba akarusho. Icyitwa ibanga, cyangwa imihango byari bizwi n’Abiru,akaba ari bo banyamabanga bakuru ibwami. Ni bo bategekaga igikwiriye gukorwa, bashingiye ku bucurabwenge babaga bibitseho.

Bityo rero, impfu z’abakomeye zagirwaga ibanga kuko Abiru bagombaga gutangariza rubanda icyo babona kitaca igihugu umugongo cyangwa ngo gice inka amabere. Kunywesha umugabekazi, ntibyagombaga gutangazwa.

Ubutegetsi bw’ibwami bwari bushingiye ahanini ku nyabutatu nyarwanda ari yo: Ingoma Kalinga, Umwami n’umugabekazi. Ibyo byari iteka ndakuka. Umugabekazi yagombaga kwibona mu butegetsi bwo hejuru, kandi akaba umujyanama ukomeye w’umwami. Ni nayo mpamvu,gutanga k’umwami kwasobanuraga ko na nyina agomba kwicwa,kugira ngo atareba ingoma nshya, aka wa mugani ngo “ibikundanye birajyana.”

Kunywesha (kwica) umugabekazi byakorwaga bite?

Iyo umwami yatangaga,yaba azize kuberanya (kurwara) ,gusinzira cyangwa atabarukiye ku rugamba, Abiru bagombaga kugaragaza uko imihango yo kunywesha umugabekazi igenda,kugira ngo hatagira amahano agwirira igihugu.

Nyina w’umwami yahabwaga uburozi simusiga ,agaca vuba na bwangu,cyangwa akaryamishwa ku buriri agaramye, bakamushyira umubirikira mu kanwa, bakamurohamo amata ubutaruhuka ku buryo atabasha guhumeka, agahuba umwuka kugeza apfuye.

Iryo ryari ibanga rikomeye ibwami,kandi mu bihe nk’ibyo, nta wamugiraga ku kigandaro. Imihango yo kumushyingura yateganywaga n’Abiru,kandi igakorwa mu ibanga,hakurikijwe amabanga y’ubucurabwenge.

Mu mateka, umugabekazi utaranyoye ni Nyiramibambwe Kanjogera wari warahawe umwami w’umutsindirano Mibambwe IV Rutarindwa waje kwicwa azize amatiku yo ku Rucunshu. Ntiyagombaga kunyweshwa rero, kuko urupfu rwa Rutarindwa rwari rugamije kwimika umuhungu bwite wa Kanjogera, ari we Musinga wahawe izina rya Yuhi wa V. Musinga amaze kwima, Kanjogera nawe areka izina rya Nyiramibambwe,ahabwa irya Nyirayuhi.

Aho Musinga aciriwe i Kamembe (ubu ni muri Rusizi) ,nyuma akaza kujyanywa i Moba muri Congo azira kwigomeka ku mategeko ya gikoloni harimo no kwanga kubatizwa n’abapadiri bera ndetse akaza no kugwayo,nta wongeye kumenya amateka ya Nyirayuhi Kanjogera,kuko yajyanye n’umuhungu we muri iyo nzira y’umusaraba banyuzemo berekezwa iyo zitanywera. Yaba yaranywereye muri Congo cyangwa yarazize urw’ikirago,ntawe ubizi.

Kunywesha abagabekazi byari itegeko igihe cyose umwami (umuhungu we ) atanze nyina akiriho.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 03/02/2022
  • Hashize 2 years