Rwanda: Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’urubyiruko rw’u Rwanda

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 13/08/2022
  • Hashize 2 years
Image

Kuri uyu munsi washyizweho n’Umuryango w’Abibumye, buri mwaka urubyiruko rwo ku Isi yose ruhanwa umwanya wo kureba ku mbogamizi zitandukanye mu bihugu no mu mico yabyo zituma urubyiruko rutabyaza amahirwe menshi aruri imbere.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu gufasha urubyiruko kubyaza umusaruro iminsi y’ubusore, binyuze muri gahunda zinyuranye yabashyiriyeho ziborohereza muri urwo rugendo.

Ati: “Rubyiruko, Igihugu cyacu cyiyemeje kubaha umurage mwiza binyuze muri gahunda zitandukanye zita ku rubyiruko. Ibyo byonyine ariko ntibihagije, ni yo mpamvu namwe tubasaba kugira uruhare mu bibakorerwa byose kuko ejo heza hanyu hari mu biganza byanyu, kandi hagomba gutegurwa buri munsi.”

Ku rwego rw’Igihugu, uyu munsi wizihirijwe mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Ruhango, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ubufatanye hagati y’abato n’abakuru mu iterambere.”

Ni ibirori byahurije hamwe urubyiruko rusaga 600 rwo muri ako Karere, rwamuritse ibikorwa byarwo by’iterambere nyuma y’umuganda wo gutunganya umuhanda ndetse no kubumba amatafari yo kubakira umuturage utishoboye.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco Rosemary Mbabazi, yavuze ko hakenewe ubufatanye bw’abakuru n’abato kugira ngo u Rwanda rubashe kugera ku cyerekezo rwifuza.

Yagize ati: “Ntabwo mwagera kuri byinshi mudafatanyije n’abakuru. Abakuru ni abayobozi, abakuru ni ababyeyi banyu, ni ababakuriye mu myaka, ni ababagira inama. Tugomba gufatanya n’ababyeyi bacu kuko baba baranyuze muri byinshi, bazi byinshi. Ni amahirwe kuba tubafite kugira ngo batwigishe, dufatanye muri uru rugendo.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigega cy’Ingwate (BDF) Vincent Munyeshyaka, na we yibukije urubyiruko ko iby u Rwanda rumaze kugeraho byavuye mu bufatanye bw’abato ndetse n’abakuru.

Yavuze kandi ko urubyiruko rufite umukoro wo gukunda igihugu kandi bikajyana no kubahiriza indangagaciro z’umuco nyarwanda kuko ari bwo bizatanga umusaruro urambye.

Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yatangiye kwibanda ku rubyiruko mu mwaka wa 1965 ariko Umunsi Mpuzamahanga warihariwe watangiye kwizihizwa ku ya 12 Kanama 2000.

Ni nyuma y’umwanzuro wemejwe n’iyo Nteko Rusange nyuma yo gushyirwaho n’Abamunisitiri bashinzwe urubyiruko bateraniye i Lisbon mu 1998.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 13/08/2022
  • Hashize 2 years